Minijust yahuguye abakozi ba MAJ ku buryo bwo gukoresha ubuhuza mu kugabanya imanza mu nkiko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibyagarutsweho mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y'iminsi itanu ku wa 27 Kamena 2025, yahawe abakozi 45 ba MAJ baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu, agamije kubahugura kuri politiki y'ubutabera bugamije gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko ndetse n'ubuhuza.

Ni amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD).

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubutabera, Ruboya Antoine, yavuze ko politiki yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko yatangiye mu 2022, Leta ikayishyira imbere igamije ko itanga umusanzu uhamye mu kunoza ubutabera bwagaragaragamo imanza nyinshi n'ibindi bibazo.

Ati "Twifuje guhugura aba ngo nabo bahugure abandi kuko dukeneye ko abakora mu butabera bose babishyiramo imbaraga kugira ngo abaturage babyizere, bityo bigere ku ntego."

Yavuze ko muri gahunda ya NST2, urwego rw'ubutabera rusabwa kugabanya 50% by'ibirarane by'imanza ziri mu nkiko, bikazashoboka igihe nta zindi manza nshya zinjiye mu nkiko ndetse n'ubuhuza bukimakazwa.

Ati 'Aba bakozi ba Minijust bakorera ku rwego rw'uturere bamenyerewe nka MAJ, bazadufasha kumvikanisha iyi gahunda kuko n'ubundi isanzwe mu muco n'amateka by'Abanyarwanda, mu gihe iyo abantu baburanye mu nkiko icyari amakimbirane gihinduka inzigo, ntitube tukigeze ku butabera bwifuzwa.'

Abahawe aya mahugurwa, bavuze ko bagiye kuba umusemburo w'aho bakorera.

Harerimana Innocent ni umwe muri bo ukorera mu Karere ka Nyaruguru, ati 'Tugiye kubikoresha tunahugura abandi, kugira ngo tube umusemburo ndetse n'ijwi ry'iyi gahunda.'

Mukarugira Marie ukora muri MAJ y'Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko aya mahugurwa atumye banononsora neza gahunda yo gukemura amakimbirane hatagombye kwiyambaza inkiko, akabona neza ko bizafasha abaturage kureka gusiragira mu nkiko, kuko bazajya bakemura ibibazo mu buryo bw'ubwumvikane.

Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD yagize uruhare mu kubahugura, Bangayandusha Viateur, yasabye abahuguwe gufasha mu kuzamura icyizere mu babagana no kubumvisha ko ubuhuza ari bwo buryo bwa mbere bushoboka mu gukemura amakimbirane.

Ati "Tubatumye kujya guhugura bagenzi babo, kuvugurura imikorere bagatanga serivisi inoze, bagatanga ubutabera bwihuse kandi bwunga."

Aba bahuguwe bitezweho kuzahugura abandi mu nzego z'ibanze barimo abunzi, abanyamadini, inshuti z'umuryango ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze, kugira ngo nabo babyigishe abaturage.

Iyi gahunda irimo uburyo bw'ubuhuza ku bagiranye ikibazo ntibirirwe bagana inkiko, hakaba no kwemera icyaha igihe wageze mu rukiko, aho uhabwa amahirwe yo kugabanyirizwa igihano.

Abitabiriye aya mahugurwa basobanuriwe uburyo bashobora kugira uruhare mu kugabanya imanza mu nkiko binyuze mu guteza imbere ubuhuza
Abahuguwe biyemeje kugabanya imanza zitangwa mu nkiko
Mukarugira Marie ukora muri MAJ y'Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko aya mahugurwa atumye banononsora neza gahunda yo gukemura amakimbirane hatagombye kwiyambaza inkiko
Abahawe aya mahugurwa bahawe impamyabumenyi
Hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minijust-yahuguye-abakozi-ba-maj-ku-buryo-bwo-gukoresha-ubuhuza-mu-kugabanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)