Ni biganiro byabaye ku wa 27 Kamena 2024 bikabera muri BK Arena, aho abayobozi bakuru muri Banki ya Kigali bahuye n'abakiliya banini bakaganira muri gahunda yatangijwe kandi izajya ikorwa nibura buri gihembwe mu rwego rwo gukomeza gusangira amakuru.
Mu byagarutsweho muri ibi biganiro ni ukugaragaza aho banki igeze ifasha abakiliya bayo mu bikorwa bitandukanye by'iterambere ndetse n'uburyo BK Group ikomeje gufasha abayigana muri serivisi zayo zose.
Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya banini, Jacob Mpyisi, yagaragaje ko icyo gikorwa kigamije kugendana n'abakiliya muri ibi bihe, bisaba ko bagendana mu mikorere no gusangira amakuru.
Yavuze ko abakiliya bahawe amakuru ajyanye n'ishoramari mu Rwanda arimo impinduka ziherutse gukorwa mu bijyanye n'imisoro, impinduka ku ikoreshwa ry'amadolari n'amabwiriza aherutse gushyirwaho na BNR no kugaragaza amahirwe y'ishoramari y'imishinga n'imikorere y'ibindi bigo bishamikiye kuri BK Group birimo BK Capital, BK Insurance n'ibindi.
Yakomeje ati 'Tubabwira kuri izo serivisi ariko tukanumva uko bakira serivisi bahabwa, bakatubwira ibyo bishimira, ibyo twahindura tukanabasobanurira kuri izo mpinduka nshya ziba zigaragara ku isoko.'
'Iyo uganiriye n'abakiliya gutya bigira inyungu kuri banki kuko ya mikoranire n'umubano mufitanye irakomera, wa mukiliya agatangira ku kwizera akabona ko banki itamubonamo inyungu gusa ahubwo imutekerezaho.'
Yerekanye kandi ko ku bakiliya nabo aba ari umwanya mwiza wo guhura no gusangira ubunararibonye n'abandi baba bahuriye hamwe.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yashimye abakiliya bitabiriye icyo gikorwa abizeza ko kizahoraho mu kurushaho kujya inama no kungurana ibitekerezo ku bijya mbere mu rwego rw'Imari.
Yakomeje agaragariza abikorera amahirwe ashingiye ku mishinga migari igihugu gifite irimo nko kubaka ikubuga cy'indege cya Kigali mu Bugesera, kubaka icyanya cy'inganda cya Bugesera, amahirwe ari mu bijyanye n'inganda n'ibindi bitandukanye, ashimangira ko ubufatanye ari ingenzi.
Umuyobozi ushinzwe Imari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Pierre Kamugasha, yashimye iyi gahunda, yemeza ko yabafashije kurushaho kubona amakuru no kwimakaza imikoranire myiza.
Ati 'Iki gikorwa ni ibintu byiza cyane, birafasha akenshi iyo abantu badahana amakuru hari ubwo usanga harimo kwibaza ibibazo ukanisubiza. Iyo wisubiza ushobora kwisubiza ibitari byo kandi hari uwakabaye aguha amakuru ya nyayo. Kuza hano ubona amahirwe yo kuganira n'abayobozi ba banki ukaba wababaza n'ibibazo runaka wari ufite.'
Mu 2024 inyungu ikomoka ku nguzanyo zitangwa na BK yarazamutse, igera kuri miliyari 251,1 Frw, bigizwemo uruhare n'ingamba z'iyi banki mu gushyigikira ibigo by'ubucuruzi n'abantu ku giti cyabo, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda.








Amafoto: Cyubahiro Keys