Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Gicurasi 2025 ku Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Muri iki gikorwa, hibutswe abari abakozi b'ibyo bigo bagera kuri 29 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo ndetse banashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro n'agaciro bambuwe.
Ni igikorwa cyaranzwe n'ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Foam na AMEGERWA, Makuza Robert, yavuze ko igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka muri ibi bigo ari inshingano zabo mu guha agaciro abazize Jenoside n'imiryango yabo.
Ati "Iki gikorwa ni ngarukamwaka muri Rwanda Foam na AMEGERWA, ni umwanya wo guha agaciro abari abakozi bacu ndetse n'imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuka ibikorwa byiza bakoreye ibi bigo.'
Makuza yasabye urubyiruko gushyira itafari mu kwamagana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati "Urubyiruko rukwiye gushyira itafari mu kwamagana no kurwanya urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera."
Yongeyeho ko iyo hataba Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, igihugu kiba kitageze kuri uru rwego, ashimira Inkotanyi zitanze zikarokora igihugu.
Umuyobozi Mukuru wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yibukije urubyiruko ko igihugu cyavuye mu mwijima cyashyizwemo biturutse ku bwitange bw'Inkotanyi zafashe iya mbere zigahagarika Jenoside, arusaba gufata umwanya wo kwiga no gusobanukirwa amateka hagamijwe kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Ati "Urubyiruko reka turwibutse ko iki gihugu cyabonetse ku bw'amaraso y'Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside. Turarusaba kugira uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside muharanira gutanga amateka nyakuri y'igihugu cyacu.'
Yasabye abafite imbaraga gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bageze mu zabukuru, ashishikariza buri wese gushishoza no gusesengura neza icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda.
Uhagarariye imiryango y'ababuze ababo bakoraga muri Rwanda Foam na AMEGERWA, Kayijuka Claude, yavuze ko uyu ari umwanya wo kongera kwibuka ubugome Jenoside yakoranywe, kugira ngo hafatwe ingamba zo gukomeza guhangana n'abayipfobya, ashimira abarokotse bagize ubutwari bwo kubabarira.
Ati "Ni umwanya wo kongera kwibuka ubugome Jenoside yakoranywe, ibi biduha umwanya wo gukomeza guhangana n'abayipfobya. Abarokotse turabashimira cyane kuko nyuma yo guca mu bigeragezo, Leta yabasabye kongera kugira ubutwari bababarira ababahemukiye.'







