Imurikagurisha Mpuzamahanga ry'u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 28 - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni imurikagurisha ryitabirwa n'inzego zitandukanye mu Rwanda ndetse n'abamurika baturutse hirya no hino ku Isi.

PSF yatangaje ko rizatangira ku wa 29 Nyakanga rikazasozwa ku wa 17 Kanama 2025, aho risanzwe ribera i Gikondo.

Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda PSF, Walter Hunde Rubegese, yabwiye IGIHE ko imyiteguro yo kwakira iryo murikagurisha igeze kure, cyane ko bategura bagendeye ku mibare y'ababa baritabiriye umwaka wabanje.

Ati 'Ubu turi mu cyiciro cyo kwitegura kugira ngo igihe kizagere dushobora kwakira neza abazaryitabira. Ubu tuvugana ubutumire ku bantu bose bitabiriye imurikagurisha ry'umwaka ushize bwamaze kubageraho. Abantu baba baritabiriye umwaka wabanje kenshi ni bo bagenda bagaruka ariko ni na bo bagenda bareshya bagenzi babo.'

Yavuze ko ubu hatangiye gutangwa ibibanza ku bazitabira imurikagurisha haherewe ku bari basize batanze amafaranga y'ibanze ku bibanza bifuza kuzakoreramo muri Expo2025.

Ati 'Umwaka ushize hari abantu 50 basize bafashe ibibanza bazakoreramo muri uyu mwaka, ni ukuvuga ko baba barishyuye amafaranga y'ibanze kuri byo bakanagaragaza aho bifuza kuzakorera (booking) tukababikira.'

Yagaragaje ko ahasanzwe hakorerwa imurikagurisha i Gikondo hari ibibanza 784 nubwo hari abashobora gufata ibibanza birenze kimwe, bikaba byitezwe ko hazitabira abamurika bagera kuri 500.

Yavuze ko umwaka ushize hari hakiriwe abamurika baturuka mu 20 ariko bizeye ko kuri iyi nshuro ibihugu bishobora kwiyongera.

Rubegese yavuze ko imurikagurisha mpuzamahanga rigira uruhare rukomeye mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kuko abashoramari usanga bagaragaza ibyo bakora kandi bakaba bagirana imikoranire n'abitabiriye imurikagurisha bo mu bindi bihugu.

Hari kandi kuba habaho kwigiranaho no kungurana ubumenyi ku mikorere y'ibicuruzwa bitandukanye, gusangira umuco ndetse no kureshya abashobora gushora imari mu gihugu.

Ati 'Dufite abantu benshi bagiye bamurika ibicuruzwa byabo hano bagakuramo ubufatanye ku buryo ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bivanwa ku isoko ry'u Rwanda bikajya ku isoko mpuzamahanga. Ni na yo mpamvu iyo turi kurikora tutaryiharira nk'Abanyarwanda gusa dutumira ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.'

Yasabye abikorera mu Rwanda kuzitabira ari benshi iryo murikagurisha kuko ribafasha kumenyekanisha ibicuruzwa byabo.

Ibigo by'imari na byo byitabira imurikagurisha
Ibigo bya Leta bikunze kwitabira Imurikagurisha, aha ni Irembo yamurikaga ibikorwa byayo umwaka ushize
Nyirangarama ntasiba mu imurikagurisha mpuzamahanga

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imurikagurisha-mpuzamahanga-ry-u-rwanda-rigiye-kuba-ku-nshuro-ya-29

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 24, June 2025