
Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry'iminsi ibiri ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kayonza 87, na bo biyemeje kugira uruhare muri iki gikorwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kubaka no kuvugurura izi nzu z'abatishoboye batangiye kubifatanya n'abafatanyabikorwa aho bamwe bemeye amabati, abatanze amafaranga ndetse n'abemeye kuzajya bubaka inzu mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa.
Ati 'Twabaruye abaturage bagera kuri 249 badafite aho kuba ndetse n'inzu zigera kuri 371 zo kuvugurura. Ubu rero turimo gufatanya n'abaturage mu kureba ko twakubakira bariya baturage batishoboye.''
Umuyobozi w'abafatanyabikorwa mu iterambere mu Karere ka Kayonza, Gahigana Sam, yavuze ko muri iyi ngengo y'imari ya 2024/2025 bashoye arenga miliyari 7 Frw mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Yavuze ko hari abafatanyabikorwa bishyurira abana amashuri, abigisha abaturage ubuhinzi n'ubworozi, abafasha mu buvuzi n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage.
SOS Rwanda nk'umwe mu bafatanyabikorwa, yahise itanga amabati 900 ku baturage batishoboye kugira ngo azabafashe mu kuvugurura inzu zabo.
Umuganwa Claudine utuye mu Murenge wa Gahini wahawe amabati 20 nyuma y'uko yari abayeho asembera, yavuze ko bigiye kumufasha mu kubona aho aba akareka gusembera.
Yagize ati 'Kubaho usembera, ufite abana batatu byari umutwaro unkomereye cyane, ubu rero bampaye amabati kandi ubuyobozi bwanambwiye ko buzamfasha mu kubaka, ndabashimiye cyane kuko bigiye kumfasha mu kwikura mu cyiciro cy'ubukene.''
Rwubahuka Sylvain ufite abana umunani we yagize ati 'Kuba nahawe amabati nabyishimiye cyane, nari ndi mu nzu ntoya kandi ishaje cyane ariko ndashimira ubuyobozi bwabonye ko nkeneye isakaro rishya, ubu nanjye ibindi birimo guhoma inzu yanjye ndabyikorera.''
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage cyane cyane mu guhanga imirimo mu rubyiruko, abasaba kandi gukomeza kwegera abaturage no kubafasha kwikura mu bukene.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-imiryango-620-igiye-kubakirwa