Abanyamuryango ba FAA Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Uyu muryango wasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ihagaritswe.

Uwashinze uyu muryango akaba n'Umujyanama Mukuru, Mugisha Jean Marie, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda, kubera ko ari ubwo buryo bwo kwiga amateka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Yagize ati 'Kwibuka ni inshingano za buri muturarwanda wese akaba ari yo mpamvu twaje kugira ngo twunamire abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Akomeza agira ati 'Tuba tugamije kugira ngo dutekereze kuri aya mateka y'urwangano n'ubugome twashowemo na Leta mbi n'ubutugetsi bubi, bwatumye Abanyarwanda bamarana aho Abatutsi benshi bahasize ubuzima.'

Yakomeje asaba abagize uyu muryango gukomeza gusura uru rwibutso kugira ngo barusheho kumenya amateka bityo bajye babasha gusobanurira abakiri bato amateka y'ibyabaye.

Ati 'Mukwiriye gusura uru rwibutso kugira ngo murusheho kumenya amateka mu rwego rwo kugira ngo mubone icyo muzabwira abakiri bato.'

Umuyobozi wa FAA Rwanda, Kimenyi Damien, yavuze ko iki gikorwa cyo gusura urwibutso cyabafashije gukomeza kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati 'Nk'Abanyarwanda ni ngombwa ko tuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni.'

Famille des Amis Adultes Rwanda ni umuryango washinzwe mu 2023, kugeza ubu ifite abanyamuryango barenga 400.

Abanyamuryango ba Famille des Amis Adultes Rwanda bagize umwanya wo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyamuryango ba Famille des Amis Adultes Rwanda bagize umwanya wo kunamira Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-faa-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 27, July 2025