Ni ikibazo cyagarutsweho ku wa 25 Kamena 2025 ubwo ubuyobozi bw'Ikigega cy'Imari yo Gusana Imihanda (RMF) bwisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2024.
Depite Mussolini Eugene yagaragaje ko RMF yaranzwe no kwishyura ibikorwa bimwe itabanje kureba ko byakozwe, harimo n'ibiti by'imigano byagombaga guterwa ku muhanda Jambo-Shyira.
Ati 'Hari masezerano yo gutera imigano ku mpande z'umuhanda yatwaye miliyoni 12 Frw ariko tujya kuhareba nta yari ihari tukibaza uburyo twakwishyura imirimo nta yakozwe."
Umuyobozi Mukuru wa RMF, Patrick Emile Baganizi yavuze ko imigano yatewe, igihe cy'izuba kigeze iruma, ubu bakaba barategetse rwiyemezamirimo kuyitera akanayitaho.
Ati 'Ibijyanye n'imigano na byo, rwiyemezamirimo mu kwakira imirimo imigano yari yarayiteye ariko ayitera mu gihe cy'izuba iruma. Icyo twamusabye ni uko [kuko dufitanye indi mishinga] asubirayo ya migano yose akongera akayitera mu gihe cy'imvura akayibungabunga kugeza wenda ikuze.'
Ibiti n'ibindi byatsi biterwa hagendewe ku bihe by'imvura kugira ngo bituma.
Ati 'Kuko wenda imigano hari ukuntu bayitera bajya mu kwakira imirimo ikaba igaragara wenda muri Gashyantare na Gicurasi, wajya kwakira imirimo ikaba igaragara muri Nyakanga na Kanama hava izuba igahita yuma kandi imirimo yakiriwe.'
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yavuze ko n'ubundi izuba rizakomeza kuva ahubwo hakwiye gukorwa ibishoboka ngo amakosa nk'ayo ntazongere.
Ati 'Ubundi izuba rizakomeza rive. Ubwo ni ukuvuga ngo uko izuba rizajya riva imigano izajya yuma. Kuko niba mwarayibonye imeze neza igahita yumishwa n'izuba rya Kamena na Nyakanga mukavuga ngo mu gihe cy'imvura izaterwa yongere yitabweho, ubwo izuba niriva nanone izongera yume. Ubwo se abantu bazahora muri ubwo buryo?'
Yongeyeho ko 'Aya mafaranga miliyoni 12 Frw ntabwo ari make, mukwiye kuba muvuga muti dukurikiranye ko ibyo yakoze bihari kuko n'iyo haba habayeho no kuma ntabwo yakuma yose, hakuma mo mike wenda niba hatewe 100 hakuma 20, â¦mu buryo bwumvikana ntabwo wavuga ngo twateye ibitu 100 byose biruma.'
Depite Musolini Eugene yavuze ko iyo migano itazize izuba ahubwo ntayo bateye.
Ati 'Ntabwo ari ikibazo cy'izuba ahubwo ntabwo yatewe.'
Depite Karinijabo Barthélemy yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe mu gihe imvura yagwaga kandi basanze idahari.
Ati ' Ubu turimo kwerekeza mu gihe cy'izuba, ubu igiye guterwa muri iri zuba tugiyemo itaratewe mu Ugushyingo igihe ubugenzuzi bwakorwaga ari bwo imigano yagombaga gufata? Aho ahadusobanurire neza.'


