Mukeshimana Brigitte, ni umwe mu Banyarwanda barenga 1200 baherutse gusubizwa mu miryango yabo nyuma yo gufata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda rwababyaye.
Babanje kunyuzwa mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi kugira ngo bahabwe amakuru y'aho u Rwanda rugeze mbere y'uko bagezwa mu miryango yabo.
Mukeshimana avuga ko yavuye mu Rwanda mu 1994, ari umukobwa ahungira i Masisi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ashakirayo umugabo abyarirayo abana bane.
Muri Congo, avuga ko ibyo kurya bihari kuko bahinga bakeza badafumbiye ariko bakabirya babitamo amarira kubera umutekano muke.
Ati "Haba ibintu byo kurasagura binjirira abantu babica ku busa, n'umugabo wanjye yabipfiriyemo, hari abatwinjiriye baje gusahura, baramurasa, apfira mu maboko murwaje".
Uyu mubyeyi wari ufite restaurant n'akabari muri Congo, avuga ko yabanje gutuma Abanyarwanda bajya kurangura ibicuruzwa i Goma ngo bazagere i Nyamasheke bamubarize niba umuryango we ukiriho.
Ati "Menye ko bariho kandi mbona dukomeje kubura umutekano, ndavuga nti reka ntahane abana banjye bajye kwiga nabo ejo batazarinda kuhasiga ubuzima".
Bahagurutse bafite ubwoba bumva bagiye kwicwa, babona imodoka zabazanye zibahaye amabisi yo mu Rwanda.
Ati "Tugeze ku Kibuye amabisi yarahagaze baduha ibiryo turarya, baduha ibinyobwa turanywa birangiye barakomeza batujyana mu nkambi ya Nyarushishi, tukaryama tugasinzira, tukibaza ngo ese koko aha hantu turyamye ni mu Rwanda, amatara ari kwakwa, tukibaza ngo iri terambere koko ubu ribaho!".
Uyu mubyeyi watahanye n'abana batatu barimo abatoya babiri n'umukobwa w'imyaka 18 yishimiwe n'umuryango we.
Ati "Umuryango wanjye banyakiriye neza, ngaba turi hamwe nabo, nta kibazo ibyishimo ni byose. Muri Congo nsizeyo abana babiri, bari bafite ubwoba bwo kuza, umukobwa yashakiyeyo ariko umuhungu we ndamuhamagara mubwire ngo mwana wanjye taha iwacu ni amahoro".
Ku ivuko rya Mukeshimana Brigitte ni mu Kagari ka Buvungira, Umurenge wa Bukekeli Akarere ka Nyamasheke. Ubwo yahageraga yahasanze abaturanyi benshi baje kumwakira buri wese afite amatsiko menshi.
Mu bagiye kumwakira harimo na musaza we, Muhawenimana Jacques wahise amuhoberana urukumbuzi rwinshi rw'abadaherukana batangira kubazanya amakuru ari nako amushyashyanira ngo ibikoresho atahukanye bigere mu nzu.
Ati "Uyu munsi wa none ni ibyishimo kuba yambutse uyu mwanya tukaba turi kumwe".
Muhawenimana Jacques yavuze ko nyina na murumuna we bari bafite urugendo, ariko ko bakimenya ko umuvandimwe wabo agiye kuza bahise bahagarinda ibindi byose kugira ngo bamwakire.



