Iyo umuryango ujegajega n'igihugu bikigiraho ingaruka - Cardinal Kambanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo yabigarutseho ku itariki 18 Kamena 2025 ubwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihizaga isabukuru y'imyaka 40 gahunda yayo y'Ubusugire bw'Ingo itangiye.

Ubusugire bw'ingo ni gahunda ya Kiliziya igenewe abashakanye n'abandi babishaka aho bigishwa hagati y'amezi ane n'atandatu uburyo bwiza bwo kubaka umuryango uhamye.

Iyo gahunda ntishingiye ku mahame y'idini runaka uretse ku ngingo yo kuboneza urubyaro aho Kiliziya yigisha uburyo bwa kamere buhuje n'imyemerere yayo mu guteganya imbyaro.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ibibazo byugarije umuryango muri iki gihe bikomeye kandi ko bihangayikishije.

Ati 'Muri iki gihe twese ari Leta ari na Kiliziya duhangayikishijwe no kuba ingo zisigaye zimeze nabi kuko ziri gusenyuka. Ibyo bigira ingaruka nyinshi muri rusange kuko urugo ni wo musingi w'umutekano mu gihugu. Iyo umuryango ujegajega n'igihugu bikigiraho ingaruka n'umuryango mugari muri rusange.'

Yagaragaje ko ibyo ari ibibazo usanga biterwa n'uko uyu munsi abashakanye batakiganira bihagije ngo bajye inama.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko umwe mu muti wo kugira umuryango uhamye harimo no guteganya imbyaro kiba kigomba gutekerezwaho umuntu atirebyeho gusa n'umuryango we ahubwo akita ku mibereho muri rusange.

Yagaragaje ko kuri ubu Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihanganye n'ikibazo cyo kutagira amikoro ahagije yo kubasha kongera imbaraga zikenewe muri gahunda y'ubusugire bw'ingo ugereranyije n'abayikeneye asaba abayoboke bayo muri rusange kwishakamo ibyo bisubizo.

Yashimye kandi Leta y'u Rwanda uburyo yumva kandi igashyira ingufu muri gahunda zo kubaka umuryango uhamye kuko hari ibindi bihugu bitabikozwa.

Ati 'Iyo urebye mu bihugu cyane cyane dukuramo inkunga usanga umuryango ari ikintu bashyize ku ruhande. Nk'iyo tuvuze ubu buryo bwo guteganya imbyaro bwa kamere ntidushobora kubona inkunga bisaba ko twishakamo ibisubizo.'

'Nka Leta y'u yo Rwanda yumva akamaro k'umuryango ni yo mpamvu tutagomba kwishinga iriya ngengabitekerezo isenya umuryango. Byaragaragaye ko iyo usenye umuryango uba usenye n'Igihugu.'

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko iyo umuryango ujegajega ugira ingaruka ku gihugu asaba umusanzu mu kubaka imibanire yawo ihamye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-umuryango-ujegajega-n-igihugu-bikigiraho-ingaruka-cardinal-kambanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)