Ikirwa cyo ku Nkombo ni hamwe mu hantu hashobora kukwereka ubushake bwa Leta y'u Rwanda mu gushora mu burezi. Kuri iki kirwa, hari ishuri ryisumbuye ryitwa 'G.S Saint Pierre Nkombo' rifite ibyangombwa byose, ndetse abanyeshuri bahiga, bakoresha internet y'ikigo cya Starlink cy'Umuherwe Elon Musk.
Magingo aya, rifite abarezi 36 harimo, rikagira n'abanyeshuri 660 harimo abahungu 287 n'abakobwa 373.
Iri shuri kandi rigira ubwato bwaryo bwihariye, bushobora gutwara abanyeshuri, abarimu, abashyitsi n'ibindi birimo ibikoresho by'ibanze bikenerwa n'iri shuri.
Abatuye aha ku Nkombo bishimira iri shuri kuko ryigamo abana babo, bitabaye ngombwa ko bajya gushakira ubumenyi mu bindi bice bya kure.
Didier Nickson ni umwe mu bana biga muri iri shuri kandi bakomoka ku Nkombo, aho avuga ko yahisemo iri shuri kuko rifite byinshi mu byo yakwifuje kujya gushaka ahandi.
Ati "Kuba naraje kwiga hano muri Saint Pierre Nkombo nkaba nshima ko ari nacyo kigo kinyegereye, ni uko narebye nsanga hari ibintu byinshi nari ngiye kuhahunga ngiye gushakira ahandi cyane ko bigisha na siyansi kandi ari yo nifuzaga kuziga."
Iri shuri ryigisha amasomo ya siyansi arimo MCE, MCB, PCB, PCM, na MEG.
Amasomo ya siyansi anajyana n'ibikoresho bigezweho nka laboratoire, isomero n'ibindi.
Iri shuri rifite laboratoire irimo ibikoresho bifasha abanyeshuri gushyira mu ngiro ubumenyi bwa siyansi biga. Igice kimwe cyaryo, gikoreshwa mu guhabwa amasomo, mu gihe ikindi gice, kibikwamo ibikoresho by'iyi laboratoire.
Aha muri iki gice, ni naho dusanga bimwe mu byo abanyeshuri b'iri shuri bavumbuye, birimo isabune bikorera, hakabamo umuti wica ibiheri n'ibindi bitandukanye.
Ubuvumbuzi muri iri shuri buzwi kuva kera, aho mu minsi ishize hari abanyeshuri bagiye bakora ibitamenyerewe, bakagaragaza ubuhanga mu bijyanye na moto, ibyuma bibikurizwaho n'ibindi.
Umuyobozi w'iri shuri, Padiri Donath Sinayitutse, yavuze ko bashishikariza abanyeshuri kugira ishyaka ryo kuvumbura ibintu bishya, bashingiye kuri bagenzi babo bakoze ibintu bikagarukwaho cyane.
Ati "Hari abo dufite bavumbuye inkoni ikoreshwa n'abafite ubumuga bwo kutabona ashobora gukoresha ari nk'ahantu hari umwijima, iyo nkoni igacana ahuye n'ikibazo ndetse ubwayo igatanga ikimenyetso twakwita impuruza ku buryo umuntu uyitwaje atagwa muri urwo rwobo cyangwa ngo ahure n'icyo kibazo."
Yavuze ko "Abanyeshuri bageze aho ubwabo bivumburira icyo bashobora gukora ngo turwanye ibiheri, ubu iyo ibiheri byaduteye abanyeshuri bikorera umuti tukawutera ku buryo bitadusaba kujya ku isoko kugura umuti kandi dufite ayo maboko."
Kuva mu 2022, G.S Saint Pierre Nkombo yatangiye gukoresha internet ya Starlink, ibasha abanyeshuri mu birimo ubushakashatsi.
Iradukunda Pascaline wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n'Ubugenge, Ibinyabuzima n'Ubutabire, avuka mu Karere ka Nyamasheke, ashimira uburyo kubona internet byabahinduriye ubuzima, bigatuma bashobora kwiga neza bakanakora ubushakashatsi mu buryo bworoshye.
Ati "Iyo turebeye ku bikorwa bya bagenzi bacu bagiye bavumbura, bidutera imbaraga zo kugira ngo natwe dushakishe cyane ku buryo twatera ikirenge mu cyabo kugirango tuzabashe kugera nk'aho bakuru bacu bageze."
Iyo uzengurutse muri iri shuri, ntubura gutangazwa n'isuku irirangwamo. Nubwo ridafite ubutaka bunini, ubuhari buto bukoreshwa neza ku buryo hirya no hino uhasanga ibikorwa by'ubuhinzi imbere mu kigo, cyane cyane ubuhinzi bw'amashu, ibitunguru n'izindi mboga.
Padiri Sinayitutse asobanura ko ubu buhinzi bugira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy'ibiryo biturutse hanze y'ishuri.
Ati "Iki gitekerezo ni gahunda duhuriyeho nk'Akarere ka Rusizi ya School Feeding yo kubyaza umusaruro ubutaka buhari n'iyo bwaba ari buto"
Ibi binajyana n'uburyo abanyeshuri barangwa n'isuku, aho buri wese aba yambaye uniforme isa neza kandi yatebeje, akambara inkweto z'umukara hasi.
Icyakora nubwo bimeze bityo, iri shuri riracyafite imbogamizi n'ibindi ryifuza kugeraho, kugira ngo rirusheho gutanga uburezi bufite ireme.
Ati "Icya mbere n'icyo kugeza abanyeshuri hano baturutse hakurya kuko baza banyuze mu bwato kandi ubwato dukoresha ni ubw'ibiti budashobora kurenza imyaka ibiri ni ukuvuga ko buri nyuma y'imyaka ibiri dukoresha ubwato, ku kiguzi cya miliyoni 7 Frw."
Ku rundi ruhande, abarezi 95% b'iri shuri bataha i Rusizi banyuze mu mazi, bakanakora urugendo rurerure n'amaguru basubira mu mujyi, ku buryo iyo hari imvura cyangwa ikindi kibazo, usanga bibangamira amasomo.
Ati "Ku Barezi, icyo twifuza ni uko habonetse icumbi ryabo hano hafi y'ishuri byadufasha twese bakaza kwigisha batananiwe ndetse n'igihe bakenewe kuba hafi y'abana mu gihe runaka kihariye cyangwa kidasanzwe bakabageraho ku gihe."
Yanagarutse ku bijyanye n'ubuzima bw'abanyeshuri, ati "Ku bijyanye n'imibereho hano mu buzima bw'ishuri, ku bujyanye no gutekera abanyeshuri kuko dukoresha inkwi kandi nazo zigera hano bigoye, umwotsi ubwawo nawo ugira ingaruka atari ku nyubako gusa ahubwo no ku bidukikije ku buryo habonetse uburyo bwo gutekesha gaz cyangwa ubundi buryo, byadufasha."
Yanavuze ku nyubako zishaje, asaba ko bafashwa, cyane ko mu myaka itatu iri imbere, iri shuri rizaba ryujuje isabukuru y'imyaka 25. Intego ni uko rizaba riri mu bigo 10 bya mbere bitsindisha neza mu bizamini bya Leta, aho ubu riri ku mwanya wa 30 mu gihugu, rikaba irya mbere mu karere ka Rusizi.
























































Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Igisubizo Isaac