Byagarutsweho ubwo uyu muryango wajyanaga abagenerwabikorwa bawo barenga 100 gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Ubusanzwe ibikorwa by'isanamitima byawo ubikorera mu matsinda agizwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayigizemo uruhare bari mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge ndetse bakanafatanya mu rugamba rw'iterambere.
Umuyobozi muri Rabagirana Ministries, Manariyo Ernest, yashimangiye ko gusura inzibutso ari imwe mu nzira nziza yafasha mu rugendo rw'isanamitima no komora ibikomere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Hari abantu bavuga ko kujya ku rwibutso bumva ntacyo bibamariye ariko bigatuma badakira ibikomere. Usanga umuntu yaranyuze mu isanamitima ariko akavuga ngo ntabwo ndagenda ngo mpure n'amateka gukira byaranze. Ngira imbaraga ikindi gihe bikanganza.'
Yavuze kandi ko n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi iyo basuye inzibutso, bituma bongera kuzirikana ubukana bw'ibyo bakoze bikabafasha mu rugendo rwo gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Ati 'Abantu bakoze Jenoside rimwe na rimwe hari igihe bava muri gereza badasobanukiwe neza ibyo bakoze n'ingaruka biri kugira ku bantu. Iyo aje akifatanya n'abandi, ba bantu barokotse baravuga bati wa muntu yarahindutse kuko yumva n'uburemere bw'ibyo bakoze kandi hari n'abatanga ubuhamya.'
Yavuze ko mu matsinda bakora bahuza Abarokotse Jenoside n'abayigizemo uruhare nk'inzira yo kugera ku bumwe n'ubwiyunge.
Yerekanye ko urubyiruko na rwo rukwiye gufashwa mu bikorwa byo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kurufasha guhindura intekerezo no kubasha kurwanya ikibi.
Ati 'Ku rubyiruko niba wa mwana muto umujyanye agahura n'ayo mateka bituma ahindura imyumvire akamenya ko imitekerereze mibi ishobora kwangiza sosiyete. Ibintu bakubwira utabyiboneye akenshi ntabwo ubiha agaciro.'
Yashimangiye ko hifuzwa kubakwa icyerekezo gishya binyuze mu kuganiriza abantu ku mateka, bakayazirikana ndetse bikabafasha gutegura ejo hazaza habo.
Hategekimana Vincent yagaragaje ko kujya ku rwibutso byongera kugaragaza ukuri kw'ibyabaye n'uruhare rw'ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nikuze Donatha na we yerekanye ko nk'urubyiruko gusura inzibutso usanga hari ibihamya byinshi bigaragaza uko ibintu byagiye bigenda bityo ko byafasha mu guhindura imyumvire, kunguka ubumenyi, kumenya amateka no kurwanya abashaka kuyagoreka.






