Ukuri guhari ni kumwe, ni uko abantu batuye muri Kigali barenga miliyoni 1,8 badashobora gutunga inzu zabo, icyakora bashobora kubona izo gukodesha.
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko nubwo abantu bose badashobora gutunga inzu ariko bagomba kubona aho kuba heza, hajyanye n'igihe kandi hahendutse.
Igikomeje kwibazwaho na benshi ni uburyo inzu zo gukodesha nazo ziri guhenda umunsi ku wundi cyane ko abazikenera biyongera.
Kimwe mu bisubizo Umujyi wa Kigali ukomeje kuvuguta ni uburyo bwo kuvugurura imiturire mu bice bitandukanye, byari akajagari.
Urugero ni umudugudu wa Mpazi wubatswe mu nkengero za ruhurura ya Mpazi, mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Akabahizi mu Mudugudu w'Ubwiyunge ahari hatuye abantu mu buryo bw'akajagari.
Ugizwe n'inzu zifite ibyumba bitatu n'ubwongero bubiri n'uruganiriro, izifite bibiri n'uruganiriro, iza kimwe n'uruganiriro n'iyo bise 'studio', ni ukuvuga icyumba kimwe kandi zose zifite igikoni n'ubwiherero.
Zituzwamo abantu bahoze batuye mu butaka zubatsweho n'abagiye bimurwa mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi zishobora kwifashishwa mu kubaka amacumbi aciriritse.
Yavuze ko hari kwigwa uburyo bworoshye bwo gutuma abantu bose babona amacumbi meza kandi ahendutse ku buryo nibura guhera ku bihumbi 50 Frw umuntu ashobora kubona inzu akodesha.
Ati 'Izi nzu turi kubaka ni uburyo bwo kugerageza ngo turebe ko inzu zaboneka ari nyinshi ku isoko. Igiciro cyo giterwa n'uko abantu bakeneye igicuruzwa ariko twizera ko uko zizagenda ziboneka, igiciro kizagenda kigabanuka.'
Yakomeje ati 'Ubona urubyiruko ari rwo rukenera inzu nto ariko kuzibona bikagorana cyane cyane cyane ahantu hashobora kugendwa, hari imihanda, hari ibikorwa remezo, uburyo bwo kwidagadura n'ibindi.'
'Ni byo turi kugerageza twubaka inzu nyinshi mu mujyi nizimara kuboneka bigaragara ko abantu bazashobora kuzibona bibahendukiye.'
Yavuze ko kubaka umudugudu nk'uwo bigiye gushyirwamo imbaraga no mu tundi turere, kuko hagiye gukurikizwaho Gasabo mu gace ka Nyabisindu.
Yasabye ko abikorera bakwiye gushora amafaranga mu bikorwa byo kubaka amacumbi akodeshwa kuko harimo isoko rinini cyane ko Umujyi wa Kigali ugaragaza ko ukeneye kubaka amacumbi ibihumbi 10 buri mwaka.




Amafoto: Nzayisingiza Fidele