APACOPE yasoje umwaka w'amashuri 2024/2025, ihemba abanyeshuri bahize abandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 27 Kamena 2025 aho wari witabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye zirimo abayobozi, abarimu, abanyeshuri n'ababyeyi bafite abana barererwa muri icyo kigo.

Umuyobozi wa G.S APACOPE, Indere Serge, yashimye ubwitange bw'abarezi, abanyeshuri n'ubuyobozi bukuru by'ikigo avuga ko ubufatanye bwabo ari bwo butuma intego zigerwaho.

Yagize ati 'Nshimiye buri wese witanga kugira ngo iki kigo gitere imbere kandi gikomere. Ntabwo ibyo tumaze kugeraho byakoze n'ubuyobozi cyangwa undi muntu ku giti cye ahubwo byagezweho kubera ubufatanye n'ubwitange bwa buri wese. Ni muri urwo rwego nshimiye abarimu, ababyeyi, abanyeshuri, ubuyobozi bukuru bw'ikigo ndetse n'igihugu kidahwema kudufasha kugira ngo dutange uburezi bufite ireme.'

Yasabye kandi abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri mu byiciro bitandukanye kuzakora neza bagatsinda n'abagiye mu kiruhuko basabwa kuzarangwa n'imyitwarire myiza no kwirinda kujya mu ngeso mbi.

Morane Emile uhagarariye ababyeyi barera muri APACOPE, yashimye ko abarezi badatanga ubumenyi, gusa ahubwo batanga n'uburere bwuzuye indangagaciro ku bana babo.

Yasabye abanyeshuri kumva no kumvira abarimu babigisha kuko ari bo bamarana nabo igihe kirekire bityo ko bakwiye gukurikiza ibyo basabwa n'ababarera.

Yagize ati "Reka nsabe abanyeshuri ikintu kimwe ariko gikomeye, hano ku ishuri muhamara amasaha hafi icyenda kandi abo muba muri kumwe ni abarimu babigisha rero murumva ko mukwiye kububaha no kubumvira kuko na bo ni ababyeyi banyu. Mukwiye kugira uburere kuko ubumenyi butagira uburere bwica nyirabwo bityo ndabasaba kumvira ababarera mukananira abashaka kubayobya."

Nkurunziza David Benny wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry'Imibare, Ubatabire, n'Ibinyabuzima (MCB), ni umunyeshuri uhagarariye abandi, yashimiye ubuyobozi bw'ikigo bubahora hafi anashimira by'umwihariko abarimu babigisha n'ababyeyi babo babashyigikira mu myigire.

Yasabye abanyeshuri bagenzi be bagiye mu biruhuko kuzitwara neza, bakirinda kujya mu ngeso mbi bagakurikiza indangagaciro bahora bigishwa ndetse anifuriza amahirwe masa bagenzi be bitegura gukora ibizamini bya leta.

Ikigo cya G.S APACOPE cyigamo abanyeshuri 1015 kikagira abiga guhera mu cyiciro cy'inshuke, amashuri abanza n'ay'isumbuye.

Abanyeshuri bagaragaje n'ubumenyi mu kuvuza ingoma
Ababyeyi bari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka w'amashuri ku banyeshuri babo
Umuyobozi wa GS APACOPE, yasabye abanyeshuri gukomeza kurangwa n'indangagaciro nzima
Abagiye mu biruhuko basabwe kwirinda kujya mu ngeso mbi
Abanyeshuri batambukaga ku murongo nta kubusanya
Umubyeyi uhagarariye abandi barerera muri iri shuri yashimye umuhate w'abarezi n'ubuyobozi bw'ikigo
Abana bato bari bayoboye akarasisi baryoheje ibirori
Akarasisi k'abanyeshuri kari karyoheye ijisho
APACOPE yigaho abana barenga 1000 mu byiciro bitandukanye
Abahungu nabo bagaragaje ko bazi umuco nyarwanda
Abana bato nabo beretse ababyeyi ko bafite n'impano yo kubyina



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apacope-yasoje-umwaka-w-amashuri-2024-2025-ihemba-abanyeshuri-bahize-abandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)