Abakozi ba Jali Group basabwe kurushaho kwihugura ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babisabwe ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere Bugesera aho bari bagiye kwifatanya n'Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Baganirijwe amateka y'u Rwanda ndetse n'ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa ko ari ingenzi kuyamenya kugira ngo bagire uruhare mu guhangana n'abayagoreka.

Hagarutswe no ku mateka yaranze Akarere ka Bugesera mbere ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aka Karere kari kamwe mu duce twari twaratoranyirijwe gutoterezwamo Abatutsi aho bahazanwa kugira ngo bazicwe n'inzara ndetse n'icyorezo cyaterwaga n'isazi ya Tsetse.

Babwiwe kandi uburyo Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama bishwe urw'agashinyaguro, bikozwe n'interahamwe.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Group, Nkundimana Felix, yavuze ko kumenya amateka bikwiye kuba inshingano za buri wese, ashishikariza urubyiruko kugira ishyaka ryo kuyasobanukirwa.

Yagize ati "Muhora mwumva bababwira ko urubyiruko ari imbaraga z'igihugu kandi ni ukuri, ariko izo mbaraga mu 1994 zakoreshejwe mu kumena amaraso y'inzirakarengane. Mwebwe mugomba kuzikoresha bitandukanye n'uko zakoreshejwe icyo gihe mukazikoresha mwubaka igihugu kandi muzabifashwamo no kumenya amateka y'ibyabaye."

Icyeza Denyse ni umwe mu bakozi ba Jali Group. Yavuze ko nk'abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiriye gufata iya mbere mu kwiga aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Nitwe dukwiye gufata iya mbere tukamenya amateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo tuzayasangize abazadukomokaho mu rwego rwo kuyabungabunga no guhangana n'abayagoreka. Kutayamenya ni uguha icyuho abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakabona umwanya wo kuyisakaza."

Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi bitanu y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho umubare munini ari uwabiciwe kuri Kiliziya ya Ntarama.

Abayobozi n'abakozi b'Ikigo cya Jali Group Ltd cyane cyane urubyiruko, basabwe guharanira kumenya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Jali Group bafashe umwanya wo gusobanurirwa amateka yaranze Akarere ka Bugesera mbere ya Jenoside no mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Jali Group bahawe umukoro wo kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Jali Group basuye ibice bitandukanye by'uru rwibutso
Icyeza Denyse ni umwe mu bakozi ba Jali Group, yasabye urubyiruko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-jali-group-basabwe-kurushaho-kwihugura-ku-mateka-yagejeje-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)