Byatangajwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 74 basoje amashuri yisumbuye kuri uyu wa 28 Kamena 2025, barimo abakobwa 35 n'abahungu 39.
Rudakemwa yasobanuye ko mu nshingano zabo bafite kwigisha abana kugendera mu ndangagaciro z'ubumana, bakanabatoza kuba abanyamwuga bazagira icyo bimarira bubaka ahazaza.
Yagize ati "Ubutumwa nabaha ku bijyanye no kubyaza umusaruro ubumenyi mukuye muri iri shuri, ndashingira kuri imwe mu ntego zaryo, yo kubakira ku ndangagaciro z'ubumana no kubyaza umusaruro ubumenyi mwahawe mukiri ku ntebe y'ishuri."
Yangeyeho ati "Indangagaciro z'ubumana zizakomeze zibarange no mu bundi buzima, zibayobore mu byo mukora byose, kandi ubumenyi buhambaye mwakuye muri iki kigo buzabyazwe umusaruro mwubake ahazaza heza."
Yanavuze ko ishuri ryabo rimaze kubaka izina kuko bakira umubare w'abasaba kuryigamo urenga uwo bakeneye, bikerekana icyizere rikomeje kugirirwa.
Yasobanuye kandi ko kuba ishuri ryabo rishingiye ku muco wo gusenga bitababuza no kwakira abadasanzwe babikunda, gusa bakwemera kugendera mu mabwiriza y'ikigo.
Umujyanama muri Minisiteri y'Uburezi, Eng. Gatabazi Pascal, wari uhagarariye Minisitiri w'Uburezi muri uyu muhango, yasabye aba banyeshuri kwitegura ubuzima bwo hanze ariko bakwirinda gutinya guhangana nabwo.
Ati "Musoje amashuri yisumbuye, ni umugisha utangaje mugize. Mbifuriza amahirwe masa no kugira ubushobozi bwo kuba abanyamwuga no kugera ku nzozi zanyu. Ntimutinye ahubwo mwigirire icyizere."
Umushumba Mukuru w'Itorero Christian Life Assembly, Pasiteri Peter Nkunzingoma, yasabye abarangije kwiga kwirinda kwiyangiriza ubuzima, kugira ngo bashobore kugera ku ntego zabo kandi bagahora bitabaza Rurema mu migambi yabo yose.
Ati "Igihe cyose uzifuza umusaruro mwiza cyangwa ukeneye imbaraga mu buzima bwose, komangira Imana uyisabe kuguherekeza muri byose."
Wellspring Academy ni ishuri ryatangijwe n'Itorero rya Christian Life Assembly mu 2007, ryatangiranye abanyeshuri 106. Ryigisha muri porogaramu mpuzamahanga ya Cambridge.
Rifite intego yo gutanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, kurera abayobozi beza b'ahazaza kugira ngo bazabere umugisha u Rwanda, banamenyekanishe ibyiza byarwo ku Isi hose.





