
Imibare y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB igaragaza ko mu 2022 RwandAir yatwaye imizigo ingana na toni 3.774, mu mwaka wakurikiyeho iriyongera igera kuri toni 4.595 mu gihe mu 2024 byageze kuri toni 6.113 bingana n'ubwiyongere bwa 33%.
Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 12 Gicurasi 2025, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko serivisi yo gutwara imizigo ari imwe mu ziri gutera imbere ku buryo bwihuse.
Yavuze ko ubwiyongere bw'imizigo RwandAir yajyanye mu bihugu bitandukanye bushingiye ku bicuruzwa byinshi Abanyarwanda bohereza ku isoko mpuzamahanga.
Ati 'Twari turi gusohoka mu ngaruka za Covid-19, twongera ubushobozi n'inshuro tugenda no gushyiraho ingendo nshya ariko ku bw'amahirwe make muri Gashyantare 2025 twafungiwe ikirere na RDC, bituma duhagarika by'agateganyo ingendo zimwe ariko twagiye dutera imbere kuva icyorezo cya Covid-19 gicogoye.'
Yongeyeho ko 'Imizigo dutwara yariyongereye cyane kubera umusaruro igihugu cyohereza hanze byaba ari indabyo, umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ibindi, byariyongereye cyane by'umwihariko ibijyanwa Dubai, mu Burayi nko mu Bwongereza.'
Imibare igaragaza ko mu 2024 u Rwanda rwohereje hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 4$, bingana n'izamuka rya 22%.
Ibyoherejwe muri UAE byiyongereye ku rugero rwa 63% bigera kuri arenga miliyari 1,5 $, Luxembourg bizamuka ku rugero rwa 243,8% aho byageze kuri miliyoni 55,4$, kuri RDC bizamuka ku rugero rwa 32,3% kuko byageze kuri miliyoni 229,5$.
Yahamije ko ku bijyanye n'ibiciro by'imizigo usanga ibikorerwa mu Rwanda byoroherezwa ndetse hazakomeza gushakwa ingamba zatuma birushaho guhenduka.
Ati 'Tugira umwihariko ku biciro by'imizigo y'ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda ndetse ni twe dufite ibiciro bito ugereranyije n'izindi sosiyete zitwara imizigo mu ndege zikorera hano. Twabikoze kugira ngo duteze imbere ibyoherezwa mu mahanga kandi turi kubona umusaruro wabyo.'
Kugeza ubu RwandAir ijya mu byerekezo 107 birimo aho ijya mu buryo butaziguye n'aho ijya binyuze mu bufatanye n'ibindi bigo mpuzamahanga bikora ubwikorezi bwo mu kirere.
