Goshen Finance Plc yunamiye abashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Gicurasi 2025, kibanzirizwa no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako karere mu 1994, cyane cyane ibijyanye n'ahahoze ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi benshi.

Ku wa 11 Mata 1994, Ingabo zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro zisubira iwabo zibasigira Interahamwe n'ingabo za Leta zirabica.

Ibyabereye i Nyanza ya Kicukiro byagarutsweho mu buhamya bwa Hodari Marie Rose warokokeye i Nyanza ariko aza kuhaburira umubyeyi we n'abavandimwe be batatu.

Yavuze ko mbere ya Jenoside, umuryango we wari utuye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, nyuma baza kumeneshwa bajya gutura mu Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, Jenoside itangizwa ari ho batuye.

Ati 'Iyo mbonye umuryango mugari ungana gutya, ukavuga ngo ugiye gusura ku Rwibutso rw'i Nyanza, binyerekana ko dukwiye gutwazanya, dugasindagizanya, kuko tuba duhagarariye benshi batagihari, ni ubutwari dukwiye gukomeza.'

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, mu kiganiro kigaruka ku mateka y'u Rwanda yatanze, yasabye urubyiruko kwita ku biganiro bahabwa kuko ejo n'ejobundi ari bo bazajya bayigisha.

Ati 'Ubuhamya bufite agaciro gakomeye cyane, kuba umuntu ahagaragara akabuvuga ni uko aba azi ko hari umuri iruhande. Tugomba kumva ko ari bwo bwanyuma twumvise bitazongera kubaho, ahubwo mu Rwanda n'Isi hazatangwe ubutandukanye n'ubwo, ntacyo byaba bitumariye kubutanga, nyuma y'imyaka itanu tukumva ubumeze nka bwo.'

Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Goshen Finance Plc , Peter Nkubara, yavuze ko urubyiruko rugikeneye kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari, abasaba kubungabunga amateka kuko iyo bitabaye uko yibagirana.

Ati 'Turashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside n'ubuyobozi bw'u Rwanda aho bugeze buteza imbere igihugu. Natwe twiteguye gutanga umusanzu wacu mu kucyubaka kugira ngo iterambere natwe turigiremo uruhare nk'Ikigo cy'Imari.'

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yasabye urubyiruko kuzirikana amateka rwigishwa, abibutsa ko ejo n'ejo bundi ari bo bazasigara batanga ibiganiro
Abayobozi ba Goshen Finance Plc bandika ubutumwa bw'ihumure mu gitabo cy'abashyitsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Abakozi Goshen Finance Plc bari gushyira indabo ku mva ishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi bakuru ba Goshen Finance Plc bari gushyira indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Abayobozi n'abakozi ba Goshen Finance Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Abakozi ba Goshen Finance Plc bagize n'umwanya wo gusura 'Ubusitani bw'Urwibutso' buherereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro
Hodari Marie Rose yatanze ubuhamya bw'inzira itoroshye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Goshen Finance Plc , Peter Nkubara, yavuze ko biteguye gutanga umusanzu mu guteza imbere igihugu batiganda

Amafoto: Rusa Willy Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/goshen-finance-ltd-yunamiye-abashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-nyanza-ya-kicukiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, May 2025