
Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Gicurasi 2025, kibanzirizwa no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako karere mu 1994, cyane cyane ibijyanye n'ahahoze ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi benshi.
Ku wa 11 Mata 1994, Ingabo zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro zisubira iwabo zibasigira Interahamwe n'ingabo za Leta zirabica.
Ibyabereye i Nyanza ya Kicukiro byagarutsweho mu buhamya bwa Hodari Marie Rose warokokeye i Nyanza ariko aza kuhaburira umubyeyi we n'abavandimwe be batatu.
Yavuze ko mbere ya Jenoside, umuryango we wari utuye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo, nyuma baza kumeneshwa bajya gutura mu Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, Jenoside itangizwa ari ho batuye.
Ati 'Iyo mbonye umuryango mugari ungana gutya, ukavuga ngo ugiye gusura ku Rwibutso rw'i Nyanza, binyerekana ko dukwiye gutwazanya, dugasindagizanya, kuko tuba duhagarariye benshi batagihari, ni ubutwari dukwiye gukomeza.'
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, mu kiganiro kigaruka ku mateka y'u Rwanda yatanze, yasabye urubyiruko kwita ku biganiro bahabwa kuko ejo n'ejobundi ari bo bazajya bayigisha.
Ati 'Ubuhamya bufite agaciro gakomeye cyane, kuba umuntu ahagaragara akabuvuga ni uko aba azi ko hari umuri iruhande. Tugomba kumva ko ari bwo bwanyuma twumvise bitazongera kubaho, ahubwo mu Rwanda n'Isi hazatangwe ubutandukanye n'ubwo, ntacyo byaba bitumariye kubutanga, nyuma y'imyaka itanu tukumva ubumeze nka bwo.'
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Goshen Finance Plc , Peter Nkubara, yavuze ko urubyiruko rugikeneye kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari, abasaba kubungabunga amateka kuko iyo bitabaye uko yibagirana.
Ati 'Turashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside n'ubuyobozi bw'u Rwanda aho bugeze buteza imbere igihugu. Natwe twiteguye gutanga umusanzu wacu mu kucyubaka kugira ngo iterambere natwe turigiremo uruhare nk'Ikigo cy'Imari.'













Amafoto: Rusa Willy Prince