Amasezerano ya Qatar Airways na RwandAir yaheze he? - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko ibiganiro bikomeje kugira ngo Qatar Airways yegukane imigabane 49% muri iyi sosiyete y'u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere.

Muri Kamena 2024, RwandAir yari yatangaje ko Nyakanga 2024, izarangira impande zombi zishyize umukono ku masezerano agenga ubu bugure, gusa ntibyabaye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, ubwo yari mu Kiganiro n'abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yongeye kubazwa aho ubu bugure bugeze.

Mu gusubiza, yavuze ko ibiganiro bikomeje hagati ya RwandAir na Qatar Airways, gusa ashimangira ko byagiye bidindizwa n'ibintu byinshi byagombaga kubahirizwa.

Ati 'Twateganyaga gusinya mu kwezi gushize ariko ni ibintu bikiri gukorwaho, bisa n'ibigoranamo gato iyo uri gukorana n'ikigo cy'indege gisanzwe gikora. Hari ibintu byinshi byo kubahiriza byari birimo.'

Yakomeje avuga ko hari icyizere ko aya masezerano azashyirwaho umukono mu mezi ari imbere.

Ati 'Ariko turacyafite icyizere ko bizarangia vuba, kandi turabitegereje mu mezi make ari imbere.'

Uyu mushinga wa Qatar Airways wo kugura imigabane muri RwandAir watangiye kuvugwa cyane muri Gashyantar e mu 2020, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, yavugaga ko ibiganiro bigeze kure nubwo amasezerano atarasinywa.

Muri uwo mwaka Umuyobobozi Mukuru wa Qatar Airways yari yatangaje ko hamaze gusinywa amasezerano y'imikoranire igisigaye ari uko ayemeza igurwa ry'imigabane ashyirwaho umukono kandi ko nabyo bizarangira 'mbere y'uko icya kabiri cy'uyu mwaka kirangira'.

Mu 2022 impande zombi zavugaga ko mu minsi mike ubu bugure buzaba bwamaze gushyirwa mu bikorwa, kuko ibiganiro bigeze kure, hasesengurwa ibijyanye n'amategeko ndetse n'ibijyanye n'igishoro, amadeni n'imitungo hagamijwe kubaka ishoramari rirambye.

Uyu mwaka waje kurangira nta kindi gitangajwe kuri uyu mushinga ndetse bamwe batangira kwibaza icyaba cyarawudindije.

Mu gihe aya masezerano y'ubugure yaba ashyizweho umukono yitezweho gufasha RwandAir kwagura ibikorwa byayo, haba mu mubare w'indege itunze ndetse n'ibyerekezo ijyamo ndetse no kongerera ubumenyi abakozi bayo.

Bizafasha kandi Qatar Airways kongera umubare w'ingendo ikorera ku Mugabane wa Afurika.

Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Yvonne Makolo, yatangaje ko impande zombi zikomeje ibiganiro bizarangira Qatar Airways yegukanye imigabane 49% muri RwandAir



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasezerano-na-qatar-airways-na-rwandair-yaheze-he

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 27, June 2025