Kaminuza y'u Rwanda igiye gutangiza amasomo ya 'doctorat' mu buforomo n'ububyaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ibyo byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abaforomo.

Kwizihiza uwo munsi byabereye mu nama ngarukamwaka y'Ihuriro ry'Abashakashatsi b'Abaforomo mu Rwanda (NRC) yabereye i Kigali ku matariki ya 11-12 Gicurasi 2025.

Ni inama yitabiriwe n'abiga ubuforomo mu Rwanda n'ahandi mu Karere, abarimu n'abashakashatsi muri kaminuza ndetse n'abayobozi batandukanye.

Prof. Kayihura Muganga Didas yavuze ko uwo munsi mpuzamahanga w'abaforomo usanze bamaze gutera intambwe ifatika mu Rwanda haba mu kazi ndetse no mu burezi bahabwa kuko bwavuye mu mashuri yisumbuye bugera muri kaminuza.

Ati 'Ati ubuforomo n'ububyaza ni imyuga yubashywe nk'uko n'abaganga bubashywe. [...]. Kera barigaga barangiza ayisumbuye bikarangirira aho ariko uyu munsi barakomeza bakajya muri kaminuza bakiga icyiciro cya mbere n'icya kabiri bagakomeza ndetse dufitemo n'abafite 'professorat.''

Yavuze ko hakiri icyuho ku bajya ku isoko ry'umurimo kuko bakiri bake gusa ashimangira ko hari ingamba zafashwe na Leta zirimo iya 4x4 igamije gukuba kane umubare w'abatanga serivisi z'ubuvuzi mu myaka ine.

Iyo gahunda yazamuye umubare w'abiga ubuforormo n'ububyaza muri UR bava ku 1300 bagera ku 2000 mu gihe cy'imyaka ibiri gahunda ya 4x4 imaze ishyirwa mu bikorwa.

Prof. Kayihura yongeyeho ko ubu muri UR bigisha abaforomo n'ababyaza kugeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (master's) ariko ko bagiye gutangiza n'icyiciro cya 'doctorat' mu rwego rwo kuzamura uburezi bw'iyo myuga kandi yigirwa mu Rwanda.

Ati 'Turi kubinyuza mu nzira zabugenewe kugira ngo amasomo ya 'doctorat' atangire mu Rwanda kandi dufite na kaminuza zikomeye ku Isi zari zisanzwe zidufasha mu masomo ya 'master's' ziteguye kudufasha mu kwigisha na 'doctorat' mu Rwanda. Mu gihe gito turaba twatangije amasomo ya 'doctorat' kuko biri mu nzira za nyuma kugira ngo [abaforomo n'ababyaza] bajye bakomereza ayo amasomo mu gihugu.'

Niyonkunda Olivier wiga ubuforomo muri UR, ari bamuritse ubushakashatsi yahuriyeho na bagenzi be bo muri Uganda bakoze kuri 'cotex' zigabanya ububare mu gihe cy'imihango.

Yavuze ko ubu bari gushaka abafatanyabikorwa babafasha gushyira mu bikorwa uwo mushinga ndetse bafite indi mishinga y'ubushakashatsi batangiye gukoraho.

Prof. Mukeshimana Madelaine ushinzwe Ubushakashatsi mu Ishuri ry'Ubuforomo n'Ububyaza muri UR yavuze ko ireme ryabwo rimaze gutera intambwe kuko uretse ubwo abanyeshuri bakora ahanini bagamije kwiga hari n'ubw'abarimu mu buforomo n'ububyaza bwagiye bushyirwa ahagarara kandi bukagenderwaho.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yatangaje ko hari byinshi byagezweho mu guteza imbere uburezi ku bakora ubuforomo n'ububyaza
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, ni umwe mu bitabiriye inama ngarukamwaka ya NRC
Prof. Mukeshimana Madelaine ushinzwe Ubushakashatsi mu Ishuri ry'Ubuforomo n'Ububyaza muri UR yavuze ko ireme ry'ubushakashatsi rimaze gutera intambwe nziza
Iyi nama yitabiriwe n'abantu batandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-igiye-gutangiza-amasomo-ya-doctorat-mu-buforomo-n-ububyaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, June 2025