Fibromyalgie ni indwara ifata benshi bakayitiranya n'izindi - Dr. Rubanzabigwi wa Baho International Hospital - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Fibromyalgie ni indwara ifata mu ngingo ikagaragazwa no kuribwa mu mubiri wose, guhorana umunaniro ukabije no kubura ibitotsi, ariko ikaba idasanzwe kuko itagaragarira mu bipimo bisanzwe byo kwa muganga, ikunze gufata abagore kurusha abagabo kandi ikaba imaze gukwirakwira ku Isi hose nuyirwaye ntamenye ko ari yo.

Inzobere mu buvuzi rusange bw'umuryango (Family Medicine) muri Baho International Hospital, Dr. Rubanzabigwi Theoneste, aganira na IGIHE yavuze ko Fibromyalgie ari indwara iyoberanyije ku buryo ushobora kuyitiranya n'izindi kuko akenshi ikunda kurangwa no kugira ububabare mu bice by'umubiri bitandukanye ndetse n'umunaniro ukabije.

Yagize ati 'Kugira ngo wumve ko ufite Fibromyalgie wumva ufite ububabare mu gice cy'umubiri runaka ariko ku muntu imaze kurembya bigeze ku rwego rwo hejuru yumva atonekara ahantu hose, na we yakwikoraho akumva ababara, ariko ubundi bitangira wumva ubabara ibikanu, umugongo n'amatako.'

Yavuze ko umuntu uyirwaye inyuma aba ameze neza ariko imbere ari kuribwa cyane ariko agashinyiriza, uko agenda amarana nayo igihe agenda umenyera ubwo bubabare ugasanga akora bisanzwe ariko ahora ababara.

Yakomeje ati 'Mu bihugu byateye imbere bigakora ubushakashatsi kuri iyi ndwara, byagaragaye ko mu baturage 4% kugeza 8% baba bayirwaye, bivuze ko mu bantu 1000 ushobora gusangamo 80 bayirwaye.'

Nubwo ikirinda Fibromyalgie mu buryo bwuzuye kitaramenyekana, abahanga bavuga ko 'stress' nyinshi, 'trauma' y'umubiri cyangwa iy'ubwonko, hamwe n'imiterere y'imyakura, bishobora kugira uruhare mu kuyitera ariko nta n'ubwo ari indwara yandura.

Dr. Rubanzabigwi yavuze ko nubwo nta muti uvura Fibromyalgie neza, hari uburyo bwo gufasha uyirwaye kugira ubuzima bwiza, burimo gukora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho, gufata imiti igabanya ububabare, ndetse no kumva inama b'abahanga mu buzima bwo mu mutwe.

Yasoje asaba abantu bose bumva bafite ibimenyetso by'iyi ndwara kugana muganga hakiri kare, kuko imara igihe kirekire nibura amezi atatu ubyumva nk'ibisanzwe, avuga ko ikunze kwibasira cyane abagore bafite imyaka 40 kuzamura, ariko n'abagabo bashobora kuyirwara.

Inzobere mu buvuzi rusange bw'umuryango (Family Medicine) muri Baho International Hospital, Dr. Rubanzabigwi Theoneste yavuze ko Fibromyalgie ari indwara iyoberanyije ku buryo ushobora kuyitiranya n'izindi kuko akenshi ikunda kurangwa no kugira ububabare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fibromyalgie-ni-indwara-ifata-benshi-bakayitiranya-n-izindi-dr-rubanzabigwi-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, May 2025