
Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu 2024, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wari miliyari 18,785 Frw avuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023, icyo gihe ubuhinzi bwari bufite uruhare rwa 25%.
Kuri ubu Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'ibigo biyishamikiyeho yagenewe ingengo y'imari ya miliyari 222 Frw mu mwaka wa 2025/2026 uzatangira muri Nyakanga 2025, akazakoreshwa mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere urwo rwego ruri mu zifatiye runini Abanyarwanda.
Imwe mu mishinga iteganyijwe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, ikubiye mu bice bitandukanye harimo ijyanye no guteza imbere ifumbire n'imbuto, kuhira, kongera umusaruro, guteza imbere ubworozi no kubaka ubushobozi bw'abahinzi ndetse n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.
Ubutubuzi bw'imbuto no kongera ifumbire
Mu byo Minisiteri y'Ubuhinzi iteganya muri uyu mwaka w'ingengo y'imari harimo ubutubuzi bw'imbuto no kongera ifumbire.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark, yagaragaje ko uruganda rukora ifumbire rwo mu Bugesera rwitezweho kuzafasha mu gukemura ibibazo byakundaga kugaragara by'ingano nke y'ifumbire.
Yagaragaje kandi ko hari ubushashatsi bwamaze gukorwa bugaragaza imiterere y'ubutaka bwose bwo mu Rwanda n'ifumbire ishobora gukoreshwa mu kubona umusaruro witezwe.
Ibi bikorwa byo kongera imbuto, ifumbire n'ibindi biteganyijwe ko bizatwara arenga miliyari 55,2 Frw mu 2025/2026.
Kongera umubare w'amatungo n'umusaruro uyakomokaho
Ibikorwa by'ubworozi bishingiye ku kongera umubare w'amatungo, gukora ubworozi bwa kinyamwuga no kubumenyekanisha nabyo byatekerejweho aho byagenewe ingengo y'imari ya miliyari 11 Frw.
Binyuze muri iyo gahunda harimo gutera intanga amatungo atandukanye, kongera ibiryo by'amatungo ndetse no guharanira ko umusaruro w'ibikomoka ku matungo wiyongera.
Ubuke bw'inyama ziribwa n'Abanyarwanda buri mwaka biri mu byatumye hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi kugira ngo yiyongere binafashe Abanyarwanda benshi kurya inyama.
RAB kandi ifite umushinga ugamije kuvugurura amakusanyirizo y'amata no kongera umukamo wateganyirijwe arenga miliyari 12,6 Frw muri 2025/2026.
Hari kandi umushinga wo guteza imbere inka z'umukamo uzakomeza gushyirwa mu bikorwa (RDDP2) ukaba waragenewe miliyari 12,2 Frw, nubwo uzatwara arenga miliyari 75 Frw kugeza mu 2030.
Imishinga yo kuhira
Indi mishinga yitezweho guhindura byinshi mu buhinzi ndetse yanagenewe ingengo y'imari nini ni ijyanye no kuhira.
MINAGRI yagaragaje ko hari umushinga wo kuhira ugamije kongera umusaruro w'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga uteganyijwe gutwara arenga 145.761.720.542 Frw kugeza mu 2027. Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wagenewe miliyari 16,7 Frw.
Hari kandi umushinga wa Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project: KIIWP II ugamije gutunganya ibyanya byo kuhira imyaka ku buso bunini, gutunganya amaterasi y'indinganire no gutera inkunga imishinga y'abaturage.
Biteganyijwe ko uzatwara arenga miliyari 50,4 Frw kugeza mu 2027 urangiye ariko muri uyu mwaka wagenewe arenga miliyari 10,2 Frw.
Hari kandi umushinga wa Gabiro Agribusiness hub, Leta y'u Rwanda ifitemo imigabane ingana na 93% mu gihe ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka, NETAFIM Ltd gifitemo imigabane ingana na 7%.
Uyu mushinga wo mu Ntara y'Iburasirazuba byitezwe ko uzakorerwa ku buso bwa hegitari 16.000 ariko mu gice cya mbere watangiriye ku buso bungana na hegitari 5600 aho uri gukorera mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi yo mu Karere ka Nyagatare.
Muri uyu mwaka wagenewe ingengo y'imari ingana na 4,957,157,905. Uyu mushinga uzatwara arenga miliyari 122 Frw mu gihe hamaze gukoreshwa miliyari 104 Frw.
Uretse kuhira hari n'umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi uzwi nka SAIP II nawo uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kuko wagenewe ingengo y'imari ingana na miliyari 11 Frw. Ni umushinga biteganyijwe ko uzarangira mu 2026.
Umushinga wa CDAT
Uyu mushinga wa CDAT [Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation], ushyirwa mu bikorwa na Leta y'u Rwanda ku nkunga ya Banki y'Isi aho ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.
Biteganyijwe ko uzageza mu 2028, aho uzatwara arenga miliyari 316,7 Frw.
Mu mwaka utaha w'ingengo y'imari wagenewe arenga miliyari 38,7 Frw.
Hateganyijwe kandi indi mishinga inyuranye igamije guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga nko kongera icyayi n'ikawa, guteza imbere abahinzi bato bohereza ibicuruzwa mu mahanga byagenewe arenga miliyari 7 Frw, imicungire iboneye y'ibiribwa bizatwara miliyari 2,5 Frw, kunoza ibijyanye n'ubwikorezi bizatwara arenga miliyari 2,1 Frw no guteza imbere amakoperative y'abahinzi b'imbuto n'imboga bigenerwa arenga miliyoni 998,3 Frw.






