
Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Gashyantare 2025 mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro.
Koperative Dukomezubuzima yahawe ibilo 1.420 by'ubwoko bugezweho buzwi nka Ndamira n'ibilo 1000 by'ubwoko buzwi nka Cyerekezo n'ibindi bikoresho birimo imiti n'ifumbire.
Ni imbuto ASARECA yatanze nyuma yo gutanga amahugurwa kuri bamwe mu banyamuryango b'iyi koperative batoranyijwe kugira ngo n'abo bazahugure abandi basigaye.
Ni amahugurwa ajyanye n'uburyo bakora ubuhinzi bubyara inyungu kuri bo babukora no ku gihugu ndetse n'uko bakwita ku bihingwa bya bo muri rusange.
Umuyobozi wa ASARECA, Dr. Sylvester Dickson Baguma, yavuze ko mu guhitamo ubwoko bw'imbuto z'ibirayi batanze bafatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), bikaba impamvu nyamukuru y'icyizere ku buziranenge bw'izo mbuto.
Ati 'Twizeye ko twatanze imbuto nziza cyane haba mu gutanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito no kwihanganira imihindagurikire y'ikirere, cyane cyane ubushyuhe.'
Baguma yavuze ko bahisemo Koperative Dukomezubuzima, kubera ko bashaka kugira uruhare mu iterambere ry'urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga kandi ko iyi koperative byose ikaba ibyujuje.
Yavuze ko impamvu bahisemo kujya mu buhinzi cyane cyane ubw'ibirayi ari ukubera ko ibirayi bimaze kuba igihingwa cyiyubashye mu Rwanda.
Umuyobozi wa Koperative Dukomezubuzima, Sinzabaheza Jean Damascène, yavuze ko bashimishijwe cyane n'uko bahawe imbuto nziza zigezweho kandi nyinshi, akemeza ko na bo bagiye kuzibyaza umusaruro uhagije.
Ati 'Imbuto za Cyerekezo na Ndamira ni zimwe mu mbuto nziza kandi zigezweho. Ni ahacu nk'abanyamuryango kuzitaho kuko ni nyinshi zose ntabwo twazihingira rimwe, dukuyeho izo dutera izisigaye turazijyana mu mahunikiro yacu kugira ngo zitazangirika.'
Umuyobozi muri RAB, ishami rya Musanze, Dr. Nduwayezu Anastase, yavuze ko ubwoko bw'ibirayi bwatanzwe na ASARECA, butandukanye n'ubwari busanzwe kuko umwihariko wa bwo ari uko bwihanganira ubushyuhe ndetse bukaba bwera vuba kuruta ubundi bwoko 11 bwari busanzwe buhari mbere y'uko hasohorwa ubundi.
Yavuze ko mu Rwanda hari amoko y'ibirayi agera kuri 22, icyakora nubwo yose ahingwa hari amaze igihe kandi uko ubwoko bw'ibirayi bumara igihe ni na ko bugenda busaza, ku buryo buba butagitanga umusaruro uhagije.
Ati 'Ubu bwoko bwatanzwe (Cyerekezo na Ndamira) buri mu bushya kuko bwasohotse mu 2019 kandi umwihariko wabwo ni uko buhangana n'imihindagurikire y'ikirere cyane cyane mu gihe cy'ubushyuhe kuruta ubundi.'
Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera mu bice bitandukanye by'u Rwanda, aho mu 2024 Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yatangaje ko buri mwaka haboneka toni ibihumbi 850, icyakora intego ikaba kubigeza byibuze kuri toni 1.500.000 buri mwaka kugira ngo bahaze isoko.




