No title

webrwanda
4 minute read
0

Kuri uyu wa Gatandatu itariki 15 Gashyantare 2025 ikipe ya Kiyovu Spor yakirie Rayon Spor mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+1' Mosengwo Tansele imbere y'izamu rya Rayon Spor ananiwe gutsinda igitego mu gihe Ishimwe Kevin yari ari gusaba kufura'

45+1' Adama nBagayogo ateye umupira ku ruhande rw'izamu nyuma y'umupira mwiza yari akiniwe na Muhire Kevin'

44' Adama Bagayogo nyuma yo gucenga neza yanze gutanga umupira kwa bagenzi be maze ateye ishoti umupira ujya ku ruhande'

43' Bugingo Hakim yari azamukanye umupira mu izamu rya Kiyovu Sports ariko umupira ugarurwa na Kazindu Bahati Guy'

41' Kufura bya Rayon Sport ku ikosa ryari rikorewe Ishimwe Fiston ariko kufura izamuwe kwa Fall Ngagne umupira uramurengana'

40' Mugisha Desire yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Rayon sport ariko ahita agwa hasi'

36' Kiyovu Spor ibonye igitego cyo kwishyura nyuma y'uko kapiteni wayo Mosengwo Tansele afashe icyemezo akazamukana umupira aruhukira mu nshundura za Rayon Sport nyuma y'uburangare bukomeye bwa myugariro youssou Diagne'

36' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mosengwo Tansele

33' Kiyovu Spor ikoze impinduka hakiri kare maze Twahirwa Olivier asimburwa na Tabu Tegra Crespo umuhungu wa Nyakwigendera Patrick Mafisango'

30' akanyamuneza ni kose ku bakunzi ba Rayon Spor kubera ko ikipe yabo iyoboye umukino n'igitego kimwe ku busa bwa kiyovu Spor

24' Umunya Senegal Fall Ngagne arongeye akoze ku mitima y'abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira mwiza ahawe na Kapiteni wa Rayon Spor Muhire Kevuin'

24' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Fall Ngagne

22' Fall Ngagne ateye umutwe ukomeye mu izamu rya Kiyovu ariko u mupira ujya ku ruhande abakunzi ba rayon Sports bagira ngo wagiye mu izamu'

20' Adama Bagayogo ateye nabi kufura ya Rayon Sports igarurwa n'urukuta rwa Kiyovu Sports nyuma yo kugonga Mosengwo Tansele'

19' Karita y'umuhondo ihawe Byiringiro David nyuma yo gutega Omborenga Fitina na kufura ya rayon Sports'

17' Youssou Diagne atabaye ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwambura umupira MosengTansele'

15' Muhire Kevin nyuma yo gukururwa na Byiringiro David yasabaga penaliti umusifuzi aramushwishwuriza, ariko Bugingo Hakim ateye ishoti umupira unyura ku ruhande'

12' Shelf Bayo yari ateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Khadime Ndiaye aratabara'

10' Fall Ngagne atabaye izamu rya Rayon Sports nyuma ya Koruneli maze Muhire Kevin azamukanye umupira awucomekeye Aziz Bassane Koulagna Byiringiro David arahagoboka'

8' Adama Bagayogo yari azamuye kufura ashakisha Fall Ngagne ariko Byiringiro David arahagoboka aratabara'

3' Aziz Bassane Koulagna yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Kiyovu Spor ariko uramurengana ujya hanze'

1' Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Diaye atabaye ikipe ye nyuma yi gukuramo ishoti rikomeye rya kufura yatewe na Mosengwo Tansele'

1' Kuifura ya kiyovu Sp[or ku ikosa Adama Bagayogo akoreye Ishimwe Kevin' 

UMUKINO URATANGIYE

Mbere y'uko umukino utangira abakinnyi ku mpande zombi bafashe umunota wo kwibuka umufana Aziz uherutse kwitaba Imana akaba yari umufana ukomeuye cya ne wa Kiyovu Spor.

Amafoto ya mbere y'uko umukino utangira abasifuzi biteguye neza

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Souleymane Daffe Ishimwe Fiston, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Adama Bagayogo, na Aziz Bassane Koulagna.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Spor ni Ishimwe Patrick, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Byiringiro David, Ndizeye Eric, Kazindu Bahati Guy, Twahirwa Olivier, Mosengwo Tansele, Niyo David, Mugisha Desire, Shelf Bayo na Ishimwe Kevin.

Uyu ni umukino ukomeye mu mateka kuko aya makipe agiye gukina amaze igihe kirekire ahanganye mu Rwanda. Guhangana kwayo ntabwo ari iby'ubu gusa, ahubwo hari n'abavuga ko byagabanyutse ugereranyije na kera.

Kuva mu 1965 ikipe ya Kiyovu Sports Club na Rayon Sports FC yari afitanye ubukeba bwo ku rwego rwo hejuru, aho umukino wahuzaga amakipe yombi ari wo warebwaga n'abafana benshi mu Rwanda.

Ku itariki ya 15 Kamena muri 2017, kuri Stade yo ku Mumena Rayon Sports FC yatsinze Urucaca ibitego 2-1 bituma irangiza shampiyona ku mwanya wa 15 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere byashoboraga gutuma rumanuka mu cya kabiri nubwo byaje kurangira rutamanutse bituma kongera guhangana hagati ya Kiyovu Sport Club na Rayon Sports FC bizuka.

Kuva mu 2020 Kiyovu Sports Club yongeye kugaruka mu guhangana na Rayon Sports FC ubwo Mvukiyehe Juvenal yari atorewe kuyobora Urucaca kubera ko imwe mu ntego yari afite harimo no kongera guca ako gasuguro ka Rayon Sports FC kandi yabigezeho kuko mu myaka 3 yayoboye ntabwo iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yabashize kumutsinda.

Kuva muri 2010 kugeza ubu muri shampiyona Rayon Sports FC igiye guhura na Kiyovu Sports Club ku nshuro ya 31. Muri iyi mikino Rayon Sports FC yatsinzemo 12, Kiyovu Sports itsinda imikino 10, zinganya 8.

Mu mikino 9 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi ya Rayon Sports yatsinzemo umukino umwe baheruka gukina, Kiyovu Sport Club yatsinzemo imikino 5 naho banganya itatu.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi wakinwe ku itariki 1 Ugushyingo 2024, warangiye Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports 4-0.

Abakinnyi ba Kiyovu Spor mu myitozo yabanjirije umukino

Abakinnyi ba rayon Sports mu myitozo mbere y'uko um ukino utangira

AMAFOTO: Karenzi Irene



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152340/live-kiyovu-sports-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-wamateka-amafoto-152340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 14, June 2025