
Ibi yabitangaje ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imirimo yo kubaka uyu mudugudu, kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, aho icyiciro cya mbere kizaba gifite n'inzu 100, zizarangira mu 2026. Inzu zo guturamo zizubakwa ni 590.
Inguzanyo Banki ya Kigali yashyiriweho abakiliya bayo bifuza kugura inzu mu mudugudu wa Kangondo izajya yishyurwa mu myaka 20.
Umuyobozi ushinzwe Abakiliya na serivisi z'Ikoranabuhanga muri BK, Desire Rumanyika, yabwiye IGIHE ko icyifuzo cyabo ari ugufasha abantu gutura ahantu heza kandi mu buryo bujyanjye n'icyerekezo cy'igihugu.
Ati 'Twiteguye kubaha inguzanyo kugira ngo babashe kugura inzu, uzajya uyishyura mu gihe kirekire, BK yifuza ko abashoramari bashora imari yabo bakunguka, ariko hakabaho n'imiturire myiza igezweho mu Rwanda.'
Umuyobozi Mukuru wa Savannah Creek Development Company iri kubaka izi nzu, Denis Karera, yavuze ko bafite imikoranire myiza na BK, izorohereza buri wese ubyifuza kubona inzu mu buryo bumworoheye.
Ati 'Dukorana bya hafi na Banki ya Kigali, kuko yateguye uburyo izafasha abantu kugura izi nzu aho igufasha kuguha inguzanyo, ubundi ukaza ukihitiramo iyo ushaka guhera ku bihumbi 300$ kuzamura.'
Si ugutanga inguzanyo gusa, BK inakorana bya hafi na Savannah Creek mu bikorwa bitandukanye byo kubaka uyu mudugudu birimo kuba yaratanze umusanzu mu kubona ikibanza cy'aho zizubakwa, ndetse bakazanakomeza gukorana mu bikorwa byo kuzubaka kugeza umushinga usojwe.
Umuyobozi Nshingwabikora w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yatangaje ko iki gikorwa kirenze guteza imbere imiturire ahubwo kinahangira akazi abaturage benshi bakabona imibereho myiza.
Ati "Uyu mushinga urenze kuba inzu zo guturamo gusa ahubwo uha abaturage imiturire igezweho, ifite ubudasa mbega ijyanye n'ibyo abaturage b'umujyi bifuza.'
Biteganyijwe ko uyu mudugudu Numara kuzura inzu zawo zizatuzwamo imiryango irenga 6000.












Amafoto: Nkusi Christian