Samusure yavuze impamvu ataziye ku itike y'indege Bruce Melodie yamwemereye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure muri Sinema Nyarwanda, yavuze ko Bruce Melodie atigeze yanga kumugurira itike ahubwo yagiye kuyigura agasanga yarayibonye, bumvikana ko azamufasha mu bindi.

Ni nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize Samusure yari yasabye uyu muhanzi itike imucyura imukura Mozambique undi akemera.

Gusa ntabwo ari yo yaziyeho ibintu ahamya ko nta kibazo kirimo cyane ko atigeze yanga kuyitanga.

Ati "Hatazagira uwongera kumbaza ikibazo cya Melodie, namusabye itike aremera ariko ntabwo yari azi igihe mbishakira, urumva njye nabishakaga muri uku kwezi kwa Kabiri, nta nubwo yari azi uburemere bw'impamvu nshaka gutaha kandi ntabwo yari yiteguye."

Samusure yavuze ko Melodie bukeye yamuhamagaye akamubwira ko abona mu minsi mikuru amatike ahenze cyane, undi amubwira ko yakwitonda akareba mu kwa Mbere kose itike ihendutse cyane ko we ashaka kuzaza mu kwa Kabiri.

Yakomeje agira ati "Hari umuntu witwa Hope hashize iminsi arambaza ikibazo cya tike cyarakemutse? Nti oya Melodie aracyahuze ariko azabikora. Arambwira ngo ndumva hari icyo nabikoraho maze Melodie akazagufasha mu bindi, urumva ataragize neza? Itike yo kujya cyangwa kuva Mozambique si amafaranga make, hejuru y'amadorali 500 bitewe n'indege wateze."

Yakomeje avuga ko Melodie yamuhamagaye ashaka kwishyura akamubwira ko yamaze kwishyurwa.

Ati "Melodie yaje kumpamagara ashaka kugura itike mubwira ko yaguzwe, sinari kumubwira ko ntayo njye ndi inyangamugayo, ahubwo ndamubwira ngo wafasha mu bindi, ampuza n'umwe mu bareberera inyungu ze, arambwira ngo ningera i Kigali nzabashake, ubu ninduhuka nzabashaka kuko n'utwo dutebe two mu rugo turakeneye."

Samusure akaba yarageze mu Rwanda tariki ya 12 Gashyantare 2026 aho yari avuye muri Mozambique yari amaze imyaka 3 yarimukiye.

Samusure yavuze ko impamvu ataziye kuri tike ya Melodie atari uko yayimwimye ahubwo hari iyabonetse mbere we yemera gufasha mu bindi
Bruce Melodie yemeye kumufasha mu bindi



Source : http://isimbi.rw/samusure-yavuze-impamvu-ataziye-ku-itike-y-indege-bruce-melodie-yamwemereye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)