Kuri uyu wa 16 Kanama 2024 ni bwo Rema Namakula na The Ben bazataramira abakunzi babo mu birori bizabera i Musanze.
Ku isaha ya saa munani z'ijoro z'itariki ya 15 ishyira iya 16 Kanama 2024 ubwo Rema yageraga i Kigali mu kiganiro n'itangazamakuru yabanje gucyeza u Rwanda.
Yagarutse ku nshuro zabanje ubwo yazaga mu Rwanda, ati: 'Byari byiza aha hantu haba hasukuye ni heza haratuje.'
Yagaragaje ko The Ben ari we mbarutso yo kuba agiye gutaramira mu Rwanda. Ati'Navuga ko byatewe no kumenyana n'abantu, byavuye ku muvandimwe wanjye The Ben.'
Yagaragaje ko yishimira uyu muhanzi ati: 'Iteka biba binejeje hamwe na The Ben, ni inshuti yanjye, gutaramana na we bihora ari byiza.'
Ku bamwitiranya na Rema wo muri Nigeria yagize ati: 'Abantu benshi baritiranwa, nta muntu ufite uburenganzira ku izina, umuntu uwo ari wese yakitwa Rema, wagira umwana ukarimwita.'
Ku guhuza umuziki n'inshingano z'urugo, yavuze ko ari byiza, "ni ubunararibonye". Ati "Bituma hari ibintu runaka umenya gusa na none mfite ishimwe ku Mana kuko rimwe na rimwe biragora guhuza umuryango n'umwuga ukora.'
Yagarutse ku kuba ari mu Rwanda mu gihe na Sheebah Karungi ahari ati: 'Byerekana ko turi gukora kandi ntewe ishimwe natwe twembi.'
Rema Namakula yavuze ko bikunze azitabira igitaramo cya Sheebah Karungi kizaba 17 Kanama 2024 muri Camp Kigali. Ati'Kandi binkundiye nkaba nkiri mu gihugu, nzitabira igitaramo cya Sheebah Karungi.'
Uyu muhanzikazi usanzwe yarabyaranye na Eddy Kenzo yirinze kugira icyo avuga yaba ku iterambere ry'uyu muhanzi n'ibyo gufatanya kurera ati: 'Nta kintu nabivugaho.'
Yavuze kuri The Ben n'uko amubona ati: 'Umuvandimwe wanjye ni agatangaza, ni inshuti nziza, ni umunyakuri yifuriza abandi ibyiza.'
Rema Namakula ari mu bahanzikazi bakuru aho amaze imyaka isaga 10 atangiye umuziki. Afitanye indirimbo n'abahanzi nka Chike, Ykee Benda, B2C, Bebe Cool n'abandi, kandi zirakunzwe.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE
Rema Namakula yageze i Kigali yitabiriye ibirori azataramamo i Musanze yakirwa na Kigali ProtocalÂ
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145951/rema-namakula-yageze-i-kigali-acyeza-u-rwanda-video-145951.html