Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity 2020, yatangaje inkuru yanejeje benshi ivuga ko yambitswe impeta n'umukunzi we bamaze igihe bakundana ndetse bitegura no kurushinga.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Irasubiza yagize ati: "Navuze Yego ku rukundo rw'ubuzima bwanjye. Ndi kwiyumva nk'umunyamugisha udasanzwe kandi ndi umunyamahirwe kuba narahuye n'umuntu wo kwizerwa, ufite umutima mwiza, umugabo ukundwa n'Imana, akarusho tukaba duhuje muri byose."
Yakomeje ashimira umukunzi we wamufashije gukura mu buryo atigeze atekereza, ndetse anamushimira ko atuma yiyumva nk'aho ari we mukobwa mwiza cyane ku isi. Uyu mukobwa yavuze ko atari we uzarota igihe kigera akabana n'umusore yakunze afata nk'inshuti ye magara mu buzima bwe bwose azaba asigaje ku isi.Â
Mu bishimiye cyane iyi nkuru, harimo abandi bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, barimo Miss Nishimwe Naomie [Miss Rwanda 2020], Umwiza Phiona, Umutesi Denise, Umuratwa Anitha Kate wabaye Miss Supranational 2021, Umuhoza Pascaline, n'abandi.
Irasubiza yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020, ni umwe mu bakobwa bahabwaga amahirwe menshi yo kuba yaryegukana biturutse ku mubare munini w'abantu bari bamushyigikiye, byatumye yegukana ikamba rya Miss Popularity.
Icyo gihe yamuritse umushinga wo kurwanya inda z'imburagihe mu bana bakiri bato bari munsi y'imyaka 18. Irasubiza yavuze ko ajya gutekereza uyu mushinga, yabishingiye ku buzima bw'urundi rubyiruko rwo mu kigero cye.
Ati 'Umushinga wanjye nawutekereje kubera ibyo nagiye mbona, hari abana twakuranye nagiye mbona uko babayeho nyuma yo guterwa inda bakiri bato numva ngize agahinda.'
'Ibaze kujya mu isoko ugasanga umwana wabonye akura wenda nduta ari gucuruza inyanya ahetse umwana, biba bibabaje kandi ni ikibazo cyugarije ibihugu byinshi kuko ni ikintu gikomeye.'
Irasubiza wize amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasoje kaminuza mu Rwanda muri Africa Leadership University mu 2022.

Irasubiza Alliance yambitswe impeta n'umukunzi we

Hashize iminsi micye uyu mukobwa atangaje iby'urukundo rwe nyuma y'igihe yarabigize ubwiru





Inshuti n'imiryango bitabiriye ibi birori

Irasubiza Alliance yabaye umukobwa wa mbere winjije Akarere ka Gicumbi muri Miss Rwanda

Yambitswe iri kamba asimbuye Mwiseneza Josiane Â