Umunya-Cameroun wakiniraga Simba SC yo muri Tanzania, Willy Essomba Léandre Onana yamaze kwerekeza muri Al Hilal Benghazi yo muri Libya.
Onana yatandukanye na Rayon Sports nyuma y'umwaka w'imikino wa 2022-23 ari bwo yerekezaga muri Simba SC.
Nyuma y'umwaka umwe gusa akinira Wekundu wa Msimbazi muri Tanzania bamaze gutandukana, ni nyuma y'uko umutoza agaragaje ko atamufite mu mibare ye.
Onama yabanje kuvugwa muri Qatar ariko birangira bidakunze, ISIMBI yamenye amakuru ko yamaze gusinyira Al Hilal Benghazi yo muri Libya.
Iyi kipe ikaba iheruka kwibikaho Umunya-Sudani wakiniraga APR FC, Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, bagiye gukinana.
Onana yatandukanye na Simba yerekeza muri Al Hilal Benghazi
Shiboub ni ho asigaye akina