Rusizi: Hafunguwe ishami rya kaminuza nyuma y'uko izahahoze zifunze imiryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 15 Kanama 2024, ubwo Kaminuza ya Kibogora Polytechnic (KP) yafunguraga ishami muri aka karere.

Ni ishami rifunguwe nyuma y'aho aka karere nta kaminuza kagiraga kuko Rusizi International University yahakoreraga yafunze imiryango ndetse n'amashami arimo irya Kaminuza y'u Rwanda n'irya Kaminuza ya Mount Kenya akaba yarafunze.

Musabirema Cyprien ucuruza mu mujyi wa Kamembe, yavuze ko ari amahirwe akomeye ku bikorera.

Ati 'Ni iterambere ku karere kacu, kwakira ishami rya kaminuza nk'iyi imeze neza kandi iri no mu mujyi. Abana bacu n'abavandimwe bazagira amahirwe yo kwiga hafi kandi natwe dukora ubucuruzi twiteze impinduka bitewe n'umubare mwishi w'abanyeshuri rizakira'.

Kubwimana Philippe wavaga mu karere ka Rusizi akajya kwiga muri KP ishami rya Nyamasheke, yabwiye IGIHE ko iri shami ryafunguwe mu karere ka Rusizi ari igisubizo kuri we kuko bizagabanya amatike n'umwanya yakoreshaga ajya kwiga.

Kibogora Polytechnic ni kaminuza y'Itorero ry'Aba-Methodiste mu Rwanda EMLR. Yatangiranye abanyeshuri 300 mu 2015 ariko bagiye biyongera kugeza ubwo kuri ubu yigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 8.

Umushumba w'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda akaba n'Umuyobozi w'iri torero ku Isi, Musenyeri Samuel Kayinamura, yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye batangiza iyi kaminuza ari uko hari abanyeshuri benshi bajyaga kwiga muri RDC no mu Burundi.

Musenyeri Kayinamura avuga ko Leta itangaje ko igiye gukuba kane umubare w'abaforomo n'ababyaza mu gihe cy'imyaka ine, nk'abantu basanzwe bafite amashami arimo n'igiforomo n'ububyaza bumvise ko ari umukoro Leta ibahaye.

Ati 'Twumvise ari umukoro baduhaye kandi tubona ko dufite igisubizo cyihuse kuko ishuri ryacu ryigisha abaforomo, ababyaza n'abakora muri laboratwari. Dufite abaforomo n'ababyaza beza cyane, ubwo rero ikibazo cy'ubuke bwabo ku bigo nderabuzima no ku mavuriro y'ibanze kizakemuka mu buryo bwihuse'.

Guverineri Dushimimana Lambert yashimye Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, avuga ko iri shami ari amahirwe y'iterambere ku bikorera kuko abanyeshuri n'abarezi bazakenera gucumbika, resitora, no kugura ibikoresho bitandukanye.

Guverineri Dushimimana Lambert yashimye EMLR mu iterambere ry'abaturage
Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ishami rya Rusizi, cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Musenyeri Kayinamura Samuel yavuze ko iyi kaminuza izagira uruhare mu kuziba icyuho cy'ubuke bw'abaforomo n'ababyaza mu Rwanda
Umuyobozi wa KP Dr Mukamusoni Daria aganiriza abitabiriye
Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yafunguye ishami mu Karere ka Rusizi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hafunguwe-ishami-rya-kaminuza-nyuma-y-uko-izahahoze-zifunze-imiryango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)