Mukura VS ishaka igikombe yatangiye ikubitwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye kuri uyu Wa Kane Saa Cyenda kuri Stade mpuzamahanga ya Huye

Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga:

Sebwato Nicholas

Rushema Chris

Vincent Adams

Obedi Uwumukiza

Ntarindwa Aimable

Jordan Nzau Dimbumba

Niytonizeye Fred

Hakizimana Zuberi

Iradukunda Elie Tatou

Agyenin Mensah

Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga;

Dauda Ibrahima Baleri

Muderi Akbar

Nshimiyinana  Govin

Udahemuka Jean de Dieu

Muhindo Collin

Hakiziamana Adolphe

Ngarambe Sadajdi

Niyongira Danny

Harerimana Abdelaziz

Malipangou Theodore Christian Yawanendj

Baloukoulou Syntrick

Ikipe ya Gasogi United niyo yatangiye ihererekanya umupira ubona Mukura VS yo ikina nkaho itaziranye itakaza umupira bya hato na hato.

Gasogi United yakomeje gukina neza ndetse ikanoba uburyo bwashoboraga kuvamo igitego nk'aho yabonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Malipangou gusa ntiyagira icyo itanga.

Mukura VS yaje gukanguka  maze ku munota wa 12 Agyenim  Mensah azamukana umupira acenga agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina myugariro wa Gasogi United Hakizimana Adolphe  amutereka hasi, umusifuzi atanga kufura yatewe na Vincent Adams  ishyirwa muri koroneri.

Umunya-Ghana  Mukura VS yasinyishije muri iyi mpeshyi Agyenim Mensah yakunze kuzonga abakinnyi ba Gasogi United akanakorerwaho amakosa menshi ari nabyo byaviriyemo Hakizimana Adolphe guhabwa ikarita y'umuhondo nyuma y'uko yari amutegeye mu kibuga hagati.

Ku munota wa 30 Gasogi United yafunguye amazamu ku ishoti ryari rirekuwe maze umunyezamu Nicolas Sebwato ntiyafata umupira ngo awugumane bituma wifatirwa na Harerimana Abdelaziz awutereka mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa Mukura VS yatangiye gushaka uko yakwishyura ikanarema uburyo nk'aho Obedi Niyomukiza yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ashaka Jordan Nzau Ndimbuba gusa ba myugariro ba AS Kigali baba maso.

Ku munota wa 39 Afhamia Lotfi utoza Mukura VS yakoze impinduka mu kibuga akuramo Jordan Nzau Ndimbumba wari wagize ikibazo cy'imvune hajyamo Nisingizwe Christian. Igice cya Mbere cyarangiye Gasogi United ikomeje kuyobora.

Mu gice cya Kabiri Mukura VS yari ifite akazi ko gushaka uko yakwishyura yaje mu gice cya Kabiri igikomeje kurushwa.Ku munota wa 52 Gasogi United yaribonye igitego cya Kabiri ku mupira mwiza Malipangou yarabonye ari imbere y'izamu ariko Nicolas Sebwato aratabara awumukura ku kirenge.

Ku munota wa 62 Mukura Vs yakoze impinduka havamo Hakizimana Zubel ,Ntarindwa Aimable na Obedi Uwumukiza  hajyamo Muvandimwe Jean Marie Vianney ,Irumva Justin na Nsabimana Emmanuel .

Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga bamwe mu bakinnyi nka Vincent Adams waruri gukina nka nimero 3 yagiye mu mwanya we mu kibuga hagati atangira gukina afasha gusatira bituma Mukura VS noneho itangira gukina neza ndetse inarema uburyo imbere y'izamu.

Ku munota wa 74 Nicholas Sebwato yatabaye Mukura VS ku ishoti ripima amatoni  ryari rirekuwe na kapiteni wa Gasogi Unite Muderi Akbar. Umukino ubura iminota mike ngo urangire Iradukunda Elie Tatou yazamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw'amahina agiye kurekura ishoti ryashoboraga kuvamo igitego maze ba myugariro ba Gasogi United baratabara bashyira umupira muri koroneri.

Umukino warangiye Gasogi United yegukanye amanita 3 ya mbere itsinze Mukura VS igitego 1-0.





KNC mu byishimo nyuma y'uko ikipe ye ya Gasogi United itsinze 



Harerimana Abdelaziz watsinze igitego cya 1 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024/25





Abakinnyi ba Gasogi United bishimira igitego 








Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 



Bamwe mu bafana ba Mukura VS bari mu Stade 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145946/mukura-vs-ishaka-igikombe-yatangiye-ikubitwa-na-gasogi-united-amafoto-145946.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)