Rutahizamu w'umugande wategewe na Kiyovu Sports, Emmanuel Arnold Okwi yamaze gusinyira AS Kigali.
Ni inkuru yatangaje benshi ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yasinyiraga AS Kigali amasezerano y'umwaka umwe mu gihe yari yitezwe muri Kiyovu Sports.
Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yemereye abakunzi ba Kiyovu Sports ko agomba kugarura Emmanuel Okwi ndetse no muri iryo joro yaje kuhagera.
Byari byitezwe ko ahita asinya ndetse yagombaga gutangira imyitozo ku wa Kabiri w'iki cyumweru ariko ntiyatangiye.
ISIMBI yagerageje gushaka amakuru ndetse iza kumenya ko habayemo kwibeshya mu mibare y'amafaranga bari bemereye Okwi.
Okwi yaje yumvikanye na Kiyovu Sports ibihumbi 15 by'amadorali ni ukuvuga agera kuri miliyoni 21 z'amafaranga y'u Rwanda.
Bivugwa ko ubwo Okwi yari ageze mu Rwanda, bamwe mu bantu bari hafi ya perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David bamugiye mu matwi bamubwira ko ibyo bihumbi 15$ ari miliyoni 15 Frw ndetse ari yo agomba guhabwa Okwi ndetse azayamera kuko nta yindi kipe imushaka.
Uyu rutahizamu w'Umugande yahise abyamaganira ko ndetse ko agiye guhita asubira muri Uganda. Byasabye ko perezida wa Kiyovu yongera kwegeranya abajyanama be n'abamuri hafi bemera guteranya amafaranga abura ndetse bivugwa ko yamaze kuboneka.
Bitunguranye AS Kigali yari yamaze kumenya uko ikibazo cye kimeze, yahise imuganiriza ndetse akaba yamaze gusinyira iyi kipe y'Abanyamujyi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imabare-ya-kiyovu-itari-iyo-mu-ishuri-yerekeje-okwi-muri-as-kigali