APR FC yasize abakinnyi 4, umutoza agenera ubutumwa abafana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wungirije wa APR FC, Hitimana Thierry yasabye abafana b'iyi kipe kubagirira icyizere na we abizeza ko bagiye gushaka umusaruro mwiza.

Ni mbere yo guhaguruka ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza muri Tanzania gukina na Azam umukino ubanza w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Ni umukino uzabera Chamazi kuri Azam Complex ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024.

APR FC ikaba igiye nyuma y'uko yari imaze iminsi ititwara neza aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup na Red Arrows, itsindwa na Simba SC kuri Simba Day ndetse inatsindwa na Police FC ku mukino w'igikombe kiruta ibindi (Super Cup).

Gusa icyateye benshi impungenge ni uko abakinnyi bashya b'iyi kipe abenshi batigeze bahabwa umwanya uhagije wo gukina.

Umutoza wungirije wa APR FC, Thierry Hitimana akaba yasabye abakunzi b'iyi kipe kubagirira icyizere kuko nubwo batsinzwe ko nubundi batsindirwaga kuri penaliti, ni amahirwe babuze.

Ati "Ubutumwa ku bafana ni uko batwizera, ntibacike intege mu mupira byose bibaho, nidutsindwa bagomba kureba uburyo twatsinzwemo buriya muri penaliti ni amahirwe make ariko icyo nzi cyo tugiye gushaka umusaruro mwiza."

APR FC yagiye iyobowe na Chairman wa yo, Col Richard Karasira yatwaye abakinnyi ba yo bose uretse abakinnyi 4; Apam Assongue Bemol, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Kategaya Elie na Kwitonda Alain Bacca.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasize-abakinnyi-4-umutoza-agenera-ubutumwa-abafana-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)