Mufata nka Mukuru wanjye! Sat-B kuri Kitoko b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bazaba bahurira ku rubyiniro. Ariko, Sat- B azabanziriza Kitoko gutaramira muri kiriya gihugu, kuko ahafite ikindi gitaramo ku wa 29 Nzeri 2024.

Iki gitaramo bombi bazakorera mu Bubiligi cyiswe 'Live Music Party' cyateguwe na sosiyete ya JC Entreprise isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu, bihuza cyane abahanzi bo mu Rwanda ndetse n'abo mu Burundi hagamijwe gususurutsa abahatuye.

Bazabanzirizwa ku rubyiniro n'aba Dj barimo Saido, Elysaa, Mickey ndetse na Ami Pro, kandi bazataramarana n'muhanzi Kebby boy.

Ni igitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruxelles, aho kwinjira ari amapundi 25 ku muntu waguze itike mbere, ndetse n'amapawundi 30 ku muntu waguze itike ku munsi w'igitaramo.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Sat-B yavuze ko yiteguye neza iki gitaramo 'cyane ko ari ubwa mbere nzaba ngiye mu Bubiligi'. Ati 'Kandi ni ahantu hari abarundi benshi, hari ingeri nyinshi z'abantu batandukanye, ndabizi ko bantegereje.'

Yavuze ko azita cyane ku kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye ndetse n'izo aheruka gushyira hanze ziri kuri Album ze zitandukanye.

Sat-B avuga ko iki gitaramo yagitumiwemo na Kitoko 'kugirango tunezeze abanyarwanda n'abarundi babarizwa muri kiriya gihugu'. Ati 'Muri rusange navuga ko ari iki gitaramo kigamije gufasha abanyarwanda n'abarundi gususuruka  cyane cyane mu mpera z'uyu mwaka.'

Yavuze ko kuzahurira ku rubyiniro na Kitoko, ari ibintu afata nk'ibidasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko Kitoko yatangiye umuziki mbere ye. Ati 'Navuga ko ari ibintu bidasanzwe kuri njye, kuko Kitoko ni umuririmbyi ukomeye cyane kuva mu myaka 10 ishize, rero njye mufata nka Mukuru wanjye mu muziki, kuko yamenyekanye mbere yanjye ndetse akora n'amateka mu muziki. Rero, ndabyishimiye kuzataramana nawe.'

Sat-B ni umuhanzi w'umwanditsi w'indirimbo wo mu Burundi, watangiye urugendo rw'umuziki mu 2009 nyuma yo kuva mu itsinda rya Wanavesi Kikosi. Kuva icyo gihe, yakoze indirimbo zakunzwe zatumye ataramira mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Uyu muhanzi w'imyaka 34 yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'No Love', 'Beautiful', 'Don't Cry', 'Ishari', 'Nyanzobe', 'Feel Love' n'izindi zinyuranye.

Kitoko Bibarwa yamenyakanye cyane binyuze mu ndirimbo yashyize kuri Album ye yise 'Ifaranga' yasohoye muri Mutarama 2010. Ni album yacuranzwe cyane mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba cyane cyane mu gihugu cya Uganda.

Uyu muhanzi w'imyaka 38 umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Pole Pole', 'Urankunda Bikandenga', 'Agakecuru', 'Uzagace', 'Umwamikazi', 'Rurabo' n'izindi.


Sat-B na Kitoko bagiye guhurira bwa mbere mu gitaramo kizabera mu Bubiligi, ku wa 5 Ukwakira 2024


Sat-B yavuze ko yashimishijwe no kuba agiye guhurira ku rubyiniro na Kitoko afata nka Mukuru we mu muziki


Kitoko agiye gutaramira bwa mbere mu Bubiligi nyuma yo gushyira hanze indirimbo ze zakunzwe

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URI IMANA' YA KITOKO BIBARWA

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JE VAIS BIEN' YA SAT-B

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145958/mufata-nka-mukuru-wanjye-sat-b-kuri-kitoko-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-mu-bubiligi-145958.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)