Salvador na Arthur banyuze abarimo Minisitiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuze ibi ashingiye kandi ku kuba Patrick Salvador, Nkusi Arthur, Rusine Patrick n'abandi banyeganyeje imbavu z'abanya-Kigali mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024.

Ni kimwe mu byari bitegerejwe na benshi. Buri munyarwenya wanyuze imbere y'abitabiriye, yumvikanishije ko afite uruhare mu gutuma ibi bitaramo bimaze imyaka ibiri bishikamye.

Kuri Fally Merci ntibisanzwe. Ati "Ntabwo nari nziko mpuza mungana gutya! Imana Ishimwe cyane. Ndabakiriye. Ejo Naje hano kureba izi ntebe, ndavuga nti zizuzura?'

Mu gutera urwenya, Felly yavuze ukuntu mu minsi ishize yitabiriye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, akorwa ku mutima n'insanganyamatsiko yateguwe, mu kuvuga amagambo nawe yisangamo. Ati 'Navuyeyo numva ndi umugore, ariko nyine navuyeyo bose mbabwiye ngo muri abantu b'abagabo."

Iki gitaramo kitabiriwe n'ibihumbi by'abantu bataramiwe na Patrick Salvador na Okello bo muri Uganda, Dr Nsabi, Killamar, Rusine Patrick, Nkusi Arthur, Muhinde n'abandi.

Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z'abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n'abandi zatangiye gutangarirwa n'abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo 'twishimira ubwitabire bw'abantu' ariko kandi 'ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana'.

Akomeza ati 'Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy'uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.'

InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 10 byaranze isabukuru ya Gen-Z Comedy: 

1.Patrick Salvador kuri 'Stage', umunyarwenya w'umunsi

Uyu mugabo yumvikanishije ko kongera gutaramira i Kigali biri mu binyuze mu mutima we. Yavuze ko yifuza guhura na Perezida Kagame mbere y'uko 'mva muri ubu buzima'.

Yavuze ko Kagame ari Umuyobozi wita kube 'kurusha abayobozi bacu'. Patrick yavuze ko buyobozi bwo mu Rwanda bureba kure, kuko Minisitiri w'Urubyiruko nawe ari urubyiruko mu Rwanda, ariko ko muri Uganda 'uwacu ari mu myaka 80'.

Yanateye urwenya kuri Bobi Wine wamamaye muri Uganda muri Politike y'iki gihugu. Uyu mugabo yongeye kugaruka kandi ku bwiza budashamaje bw'abagabo, avuga ko bitaborohera gukora urukundo n'abakunzi babo.

Yavuze ko imyaka 15 ishize ari mu ruganda rwo gutera urwenya, ariko ko nta muntu uramukoresha mu bijyanye no kwamamaza yifashishije insura ye. Ati 'Ariko bakoresheje ijwi ryanjye'.

Salvador aherutse kubwira InyaRwanda ko mu 2025 azaba yizihiza imyaka 15 ari muri 'Comedy', bituma agira inama buri wese yo kudacika intege mu buzima, kuko uko urusha gukora ari nako ukomeza gutera imbere mu buzima bwa buri munsi.

Salvador yavuze ko Abanyarwanda n'abanya-Uganda ari bamwe, kuko 'iyo urebye ubuzima bwacu n'ubwanyu ni bumwe'. Ati 'Mumenye ko turi bamwe.'

2.Abanyarwenya batanga icyizere babanje kwigaragaza

Rumi yasekeje abantu agendeye ku nkuru y'ukuntu yagiye kugura ururabo mu Biryogo bakamuha amababi ya 'mucyayicyayi'.

Yanabaze inkuru y'ubuzima bwihariye mu karitsiye ya Gatsata. Ati 'Muri Gatsata abantu baravumba ukagirango barabyigiye."

Mavide na Pazzo bageze ku rubyiniro, bavuze ko imyaka ibiri ishize bakorana na Gen- Z Comedy bishimira ko 'babyibushye' (Abantu basetse barihirika).

Bateye urwenya ku kuntu abantu bakoresha ubwiherero n'ibindi. Bavuye ku rubyiniro bashima uko bakiriwe.

Muhinde yongeye kwemeza abantu. Aho yagarutse ku rwenya rwitsa cyane ku ndeshyo ye. Yavuze uburyo yatashye ubukwe bwa Killaman abantu bakamushidikanyaho, kandi ko yagowe no kubona ikote ryo kwambara.

Yagiye anibanda cyane ku byamamare nka Juno Kizigenza, Kenny Sol, Clapton kibonke n'abandi. Mu gihe cy'iminota 10" uyu musore yemeje Abanya-Kigali, ava kuri 'Stage' ashima uko yakiriwe.

Clement Inkirigito we yifashishije inganzo ye ahuza no kuririmba, yaririmbye indirimbo ishingiye ku rugendo kugirango abashe gutera urwenya muri Gen- Z Comedy.

Yagiye avangamo indirimbo z'abahanzi bazwi barimo nka Riderman, Ambassadors of Christ n'abandi. Asoje yavuze ati "Niba hari inzozi twagiraga ni ukubona abantu bangana gutya."

3.Rusine yongeye kwemeza abantu

Uyu musore yavuze ko yishimira imyaka ibiri ishize ibi bitaramo biba. Yateye urwenya ku kuntu urukundo rwa Zaba na Lynda Priya rwatangiriye muri Gen- Z Comedy.

Yavuze ko kuba ibi bitaramo byarakomeje kuba 'bigaragaza umuhate n'imbaraga zanyu'. Rusine avuga ko iyi sabukuru idasanzwe kuri we, kandi ko impano ye yatangiye guhangwa amaso binyuze muri ibi bitaramo.

Yavuze ko binateye ishema kuba Fally Merci yarakomeje gukora ibi bitaramo by'urwenya 'n'ubwo nta baterankunga bafite'.  Uyu musore yavuze ko umubare munini w'abafana b'ibi bitaramo bakwiye no gutekereza 'Business' bakora bahuriramo.

Yatanze urugero rwo gushinga 'Business' ijyanye no gushyiraho irimbi rusange. Ati "Njyewe nindamuka mpfuye muzamfashe abantu bazambarira umurambo bazabe bareshya."

4.Hari ababuze aho kwicara

Fally Merci yavuze ko yatunguwe n'umubare w'abantu bitabiriye iki gitaramo. Yavuze ko hari ababuze aho kwicara, ndetse n'aho guparika imodoka.

Merci yavuze ko ababuze aho kwicara, ndetse ko n'intebe zabaye nke cyane. Kuri we, afite inzozi zo kuzakorera muri Sitade Amahoro 'kuko niyo ifite Parking nini kurusha BK Arena'.

Ati 'Kubera ko ntabwo nari mbiteze ko muraza mungana gutya. Igitangaje intebe zose zo muri iki kigo ziri hano, ariko zose zashize, ndisegura ku bantu bahagaze. Ntabwo twabyita ko ari ugutsindwa ahubwo ni intsinzi kubabona mwaje muri benshi gutya.'

5.Bakase umutsima mu kwizihiza isabukuru- Ashima Nkusi Arthur

Merci yavuze ko iyi myaka ibiri ishize yaranzwe n'ubwitabire budasanzwe, kandi bakoreye ahantu hanyuranye. Yahamagaye ku rubyiniro, Minisitiri Utumatwishima amufasha gukata umutsima (Cake) mu rwego rwo gutanga igisobanuro gishyitse cy'iyi sabukuru.

Yashimye Nkusi Arthur 'ku bwo kumbera ikitegerezo'. Yavuze ko ari we watumye atangira urugendo rwo gutera urwenya. Ati 'Ni umuntu mfatiraho urugero. Ni we watumye ninjira muri 'Comedy'. Ntabwo navuga amagambo menshi ariko ni Mukuru wanjye.'

6.Nkusi Arthur yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye

Nkusi usanzwe utegura ibitaramo bya Seka Live, yateye urwenya ku ngingo zinyuranye, agera n'aho atangaza ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye.

Yavuze ko yari amaze igihe kinini ategereje iyi nkuru. Ati "Umunsi umugore wanjye ambwira ko atwite naramubwiye nti urakoze." Yavuze ko abantu bafite amafaranga batajya birushya mu buzima bw'abo 'kuko binigaragaza mu gihe cyo gutereta'.

Yateye urwenya rwubakiye ku kugaragaza uburyo imbwa ari itungo ryubashywe n'ubwo hari abatabyumva neza. Nkusi yavuze ko ririya tungo ryifashishwa mu mirimo inyuranye, bityo byakageze aho n'abahanzi batangira kurisingiza mu mivugo.


7.Platini yatumiye abantu mu gitaramo cye

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Attention', yavuze ko hari abantu yari yarabuze cyane, ariko ko yabasanze mu bitaramo bya Gen- Z Comedy.

Yavuze ko ari kwitegura gukora igitaramo tariki 30 Werurwe 2024 cyo kwizihiza imyaka ine ishize ari mu muziki, kizabera muri Camp Kigali.

Yifashishije indirimbo ye 'Icupa' yaboneyeho gutumira abantu banyuranye barimo na Minisitiri Utumatwishima. Ati "Minisitiri Utumatwishima 'invitation' nyitangiye hano kandi ntubura bizambabaza cyane."

8. Hari abinjiye amatike adasuzumwe nk'uko bisanzwe

Byafataga igihe kinini kugirango habeho kureba uko buri wese yaguze itike. Ibi byatumye hari umubare munini winjira hatarebwe uburyo baguzemo itike.

Binjiye ari umubare munini bituma Camp Kigali yuzura mu buryo budasanzwe, kuko imibare yagaragaje ko abagera ku 4000 bitabiriye.

Mu gitaramo hagati, Fally Merci yanyuzagamo akisegura akavuga ko umubare wabaye munini cyane ugereranyije n'abo yari yiteze, biri mu byatumye hari ibidakorwa neza nk'uko byari bisanzwe.


9.Dr Nsabi na Killaman beretswe urukundo

Bombi basanzwe bahurira muri Filime zabiciye bigacika hanze aha kuri YouTube. Guhurira ku rubyiniro bikomeza ubumwe bw'abo, bigatuma umubare munini udacikwa n'inganzo y'abo.

Ku rubyiniro, Nsabi yisanishije n'abasore b'iki gihe, akoresha imvugo zigezweho mu rubyiruko ndetse aririmba indirimbo za Riderman zirimo nka 'Primus'.

Byageze aho Dr Nsabi asoma ibyanditswe Byera, ariko akagenda abisanisha n'ibigezweho. Yageze aho avuga ati "Gen- Z Comedy izatangira ari bacye ariko izagenda ikura gacye gacye. Yago nawe azaba umuhanzi."

10. Dr Okello Hillary yongeye kwisanga muri Gen-z Comedy

Ni ku nshuro ya kabiri, uyu munyarwenya wo muri Uganda ataramiye i Kigali. Yateye urwenya ku kuntu imibu yo muri kiriya gihugu itubaha. Uyu musore yanaririmbye indirimbo " Fou de Toi".

Yanateye urwenya ku mbaraga z'abagore mu bijyanye n'urukundo. Yavuze uburyo iyo umukobwa/Umugore agushaka akora uko ashoboye kugirango akugereho. Ati 'Umugore rimwe aba yishimye, ubundi yarakaye."

Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y'uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, yitabiriye iki gitaramo afasha Fally Merci gukata 'Cake' mu kwizihiza isabukuru y'ibi bitaramo



Umunyarwenya Arthur Nkusi, uri mu babonye bwa mbere impano ya Fally Merci, yavuze ko atewe ishema n'urugendo rw'uyu musore




Umunyarwenya uzwi nka 'Umushumba' yongeye gutembagaza benshi



Platini yataramiye abitabiriye Gen- Z Comedy anabasaba kuzitabira igitaramo cye


Umunyarwenya Clement yifashishije gitari yaririmbye indirimbo z'abahanzi banyuranye


Umunyarwenya Patrick Rusine yashimye Fally Merci ku bwo kudacika intege


Umunyarwenya Rusine Patrick uzwiho gutera urwenya akina nk'umuntu wasinze, yavuze ko imyaka ibiri ishize impano ye yakomeye binyuze muri ibi bitaramo


Umunyarwenya Muhinde ukunzwe cyane ndetse akaba umwe mu bubakiye izina muri Gen- Z Comedy


Abanyarwenya Isaac, Mavide na Pazzo n'abandi batanze ibyishimo muri iki gitaramo cy'urwenya Â 


Umunyarwenya Patrick Salvador yavuze ko i Kigali ahafata nko mu rugo


Impano ya Okello yatangiye kwigaragaza mu 2022, ubwo yazana i Kigali na Anne Kansiime


Abarimo Rugaju w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Fuadi Uwihanganye wa B&B- Kigali ndetse n'umukinnyi wa filime MC Nario bitabiriye iki gitaramo


Umunyarwenya Dr Hilary Okello yataramiye abanya-Kigali afite ishimwe ku mutima ku bwo kumwakira neza 


Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya 'Zaba'


Umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Andy Bumuntu


Umukinnyi wa filime 'Bamenya' ari mu bagiriye ibihe byiza muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi


Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Ruvuyanga ari mu bitaramo kwizihiza isabukuru ya Gen-Z Comedy




Biragoye kwitabira ibi bitaramo bya Gen- Z Comedy ngo utahe udasetse kuko abanyarwenya baba bateguye 



Minisitiri Utumatwishima yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka ibiri ishize ibitaramo bya Gen-Z Comedy bifasha benshi gususuruka











Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Gen- Z Comedy

AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141076/salvador-na-arthur-banyuze-abarimo-minisitiri-utumatwishima-ibintu-10-byaranze-isabukuru-y-141076.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)