Rayon Sports ku bufatanye na Skol yahembye ab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bihembo bihembo byatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024 bitangirwa kuri Oasis Guest House mu karere ka Bugesera.

Mu ikipe y'abagabo ya Rayon Sports, Umunyezamu Khadime Ndiaye niwe wahawe igihembo nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi kwa Gashyantare  akaba yarahanganye na Muhire Kevin ndetse na Tuyisenge Arsene.

Uyu munyezamu ukomoka muri Senegal wageze muri Murera mu kwezi kwa Mbere muri uyu mwaka wa 2024,yegukanye iki gihembo mu gihe igiheruka cy'ukwezi kwa Mutarama cyari cyahawe Héritier Luvumbu Nzinga watandukanye nayo.

Mu ikipe y'abagore ya Rayon Sports, igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi kwa Gashyantare cyegukanwe na Uwimbabazi Immaculle akaba yari agihayaniye na Judith Ochieng Atieno ndetse na Keza Ngelique.

Icy'ukwezi kwa Mutarama cyo cyari cyaregukanywe na Merry Gibby Chavinda.Ibi bihembo byatanzwe ku bufataye n'uruganda rwa Skol rusanze n'ubundi ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports y'abagabo n'abagore.


Khadime Ndiaye wahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Gashyantare 


Uwimbabazi Immaculee yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Gashyantare mu ikipe ya Rayon Sports y'abagore 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141074/rayon-sports-ku-bufatanye-na-skol-yahembye-abakinnyi-bitwaye-neza-mu-kwezi-gushize-141074.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)