Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidele yavuze ko bafite ihurizo rikomeye kandi rigomba kubonerwa igisubizo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports, yemeje ko iyi kipe ifite ihurizo ry'uburyo izongerera amasezerano umubare munini w'abakinnyi barimo gusoza ndetse n'uko izagura abandi kuko ari benshi.

Rayon Sports ni imwe mu makipe afite abakinnyi benshi bari ku mpera z'amasezerano ya bo, ikaba isabwa amafaranga atari make yo kugura abakinnyi no kuba yakongerera amasezerano abarimo gusoza igikeneye.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubuzima bwose ari ihurizo rero iri hurizo bafite bakaba bagomba kurishakira igisubizo.

Ati "Ubuzima bwose busanzwe ni ihurizo, n'abo tubazana byari ihurizo n'ubu kuzashaka abandi ni ihurizo, icyangombwa ni uko iryo hurizo turishakira igisubizo.'

Yakomeje avuga ko amakipe yo mu Rwanda atarihaza ngo agire amarero afatika ku buryo yajya agaburira ikipe nkuru bityo ko bagomba kugura.

Ati 'n'ubu tuzabagura kuko ni cyo gisubizo gihari, hari abo tuzongera amasezerano, hari abo tuzagura bashya kugira ngo tugire ikipe umwaka utaha izakina shampiyona, izakina igikombe cy'Amohoro ndetse n'amarushanwa Nyafurika nituramuka tugiyeyo.'

Yavuze ko iyi kipe mu bakinnyi izongeramo harimo abakinnyi batatu bashobora kuzava mu irerero rya yo ry'i Nyanza, gusa ngo intego ni ukureba uburyo mu myaka 4 cyangwa 5 iri imbere ikipe yazaba itunzwe n'abakinnyi yirereye itajya ku isiko cyane, ariko kuri ubu bagomba kubagura ntaho babikwepera.

Rayon Sports ifite umukoro utoroshye aho abakinnyi ba yo 15 bageze ku mpera z'amasezerano ya bo, bagomba kubaganiriza bakagira abo bongerera abandi bakabarekura ahubwo bakajya gushaka abasimbura ba bo.

Jean Fidele yavuze ko ihurizo bafite bagomba gushaka uko rikemurwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/Perezida-wa-Rayon-Sports-Jean-Fidele-yavuze-ko-bafite-ihurizo-rikomeye-kandi-rigomba-kubonerwa-igisubizo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)