Police HC yerekanye abakinnyi bashya 8 yaguze (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Police Handball Club, ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwerekanye abakinnyi 8 bashya bwaguze baza bunganira abandi basanzwe muri iyi kipe.

Ibi bibaye nyuma y'aho iyi kipe ya Police HC mu marushanwa y'Igikombe cy'Intwari iyi kipe yatsinzwe na APR HC ku mukino wa nyuma.

Abakinnyi yaguze yahereye ku bakinnyi bayigoraga iyo babaga bahuye bakinira ikipe ya Gicumbi HC barimo Kubwimana Emmanuel, Kayijamahe Yves na Akayezu Andre bakunze kwita Kibonge wanakiniye APR HC. Police kandi yakuye abandi bakinnyi babiri muri Gicumbi ari bo Hakizimana Dieudonne na Ndayisaba Etienne.

Hari kandi na Byiringiro Jean D'Amour wavuye mu ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle ya Rubavu, Hakim Mupipi Prince na Rugwiro Yvan bombi bavuye mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma.

Umutoza wa Police HC, Rtd CIP Antoine Ntabanganyimana yavuze ko aba bakinnyi baje kongera imbaraga mu ikipe.

Yagize ati' Twashatse kongera imbaraga mu ikipe no kuziba icyuho cy'abakinnyi b'abapolisi bagiye mu yindi mirimo itandukanye muri uyu mwaka. Uyu mwaka kandi dufite amarushanwa atandukanye kandi akomeye, ni ngombwa ko tugura abandi bakinnyi bashya kandi beza.'

Yakomeje asezeranya abakunzi ba Police HC ko bazitwara neza muri uyu mwaka w'imikino. Yabasabye gukomeza kuba hafi y'ikipe bayitera ingabo mu bitugu.

Ati' Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ndetse n'abakunzi ba Police HC uko twabanye mu mwaka w'imikino wa 2023. Turabasaba gukomeza kuba hafi y'ikipe natwe tubasezeranya kuzitwara neza muri uyu mwaka w'imikino wa 2024."

Berekanye aba bakinnyi mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe ari bwo hazatangira shampiyona ya Handball aho Police HC ikazakina n'Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) na Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rukara i Kigoma. Bucyeye bwaho tariki 24 Werurwe Police HC izakina na Gicumbi HC hamwe n'Ishuri rya ADEGI Gituza ku kibuga cya ADEGI Gituza mu karere ka Gatsibo.

Kibonke yasinyiye Police HC
Kayijamahe Yves yerekanywe muri Police HC
Abakinnyi 8 Police HC yasinyishije



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-hc-yerekanye-abakinnyi-bashya-8-yaguze-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)