Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, UPDF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yagize umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda.

Muhoozi wari umujyanama wihariye wa Perezida mu bijyanye n'ibikorwa bidasanzwe, asimbuye Gen Wilson Mbadi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubucuruzi.

Lt Gen Sam Okiding yagizwe Umugaba Mukuru w'ingabo wungirije, asimbuye Gen Peter Elwelu wagizwe umujyanama wa Perezida

Museveni kandi yazamuye mu ntera abandi basirikare bakuru nka Brig Gen David Mugisha wahawe ipeti rya Major General na Col Asaph Nyakyikuru wahawe ipeti rya Brig General.

Perezida Museveni kandi yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma.

Muhoozi wagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, asanzwe ahabwa amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi, dore ko yatangije igisa nk'ishyaka cyiswe 'MK Movement', gikomeje kwigarurira imitima y'urubyiruko.

Amatora ya Perezida ataha ateganyijwe mu 2026, aho amakuru avuga ko Museveni ashobora kutazayagaragaramo.

The post Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, UPDF appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gen-muhoozi-kainerugaba-yagizwe-umugaba-mukuru-wingabo-za-uganda-updf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gen-muhoozi-kainerugaba-yagizwe-umugaba-mukuru-wingabo-za-uganda-updf

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)