Zeo Trap yifatiye ku gahanga Coach Gael udako... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe amazina ye ni Byiringiro Francois ariko amaze kwamamara mu njya ya HipHop yo mu bwoko bwa Trap nka Zeo Trap. Ni umwe mu batanga icyizere mu muziki Nyarwanda kuva yatangira urugendo rwa muzika wenyine atandukanye na Byina Trap, itsinda yamenyekaniyemo.

Muri 2021 nibwo itsinda Byina Trap yabarizwagamo ryatandukanye nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo 'Amazi y'Abasoda, Byina Dril ' n'izindi.

Nyuma yaho Zeo Trap yafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rwa wenyine, akora indirimbo zirimo 'Akaradiyo [Dior freestyle], Si sawa ndetse na Elee' yamubereye ikiraro akamenyekana ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu baraperi bahagaze neza muri muzika nyarwanda.

Uyu musore aherutse kugaragaza ko atemeranya n'umunyemari Gael Karomba uvuga ko abaraperi bagira imyitwarire itari myiza rwose ku buryo yakorana nabo.

Zeo Trap ati 'Nabonye Coach Gael avuga ko atakorana n'umuhanzi, abantu bamubajije kiriya kibazo nibo bakoze amakosa. Umuntu nk'uriya {Uri smart} ntumubaza iby'abaraperi kuko ntabyo aba azi rwose!'.

Zeo Trap yavuze ko kuba umujyanama w'umuhanzi bisaba kuba ubifiteho ubumenyi bitandukanye no kuba ufite amafaranga gusa.

Ati ' Mu Rwanda noneho ikibazo cyaho, umuntu ufite amafaranga ahita aba ntakorwaho kandi ntago aba abifiteho ubumenyi. Byonyine kuba uri umujyanama w'abahanzi, ukwiriye kuba wumva buri muziki wose. Ariko we yavuze ko atajya awumva'.

Zeo Trap yavuze ko uko yari yiteze Coach Gael atariko yamubonye bitewe n'ibyo yavuze ndetse avuga ko nta gishya Coach Gael yavuze kuko n'ubundi iyo myumvire ariyo isanzwe mu Banyarwanda.

Zeo Trap avuga ko Coach Gael atari akwiriye kuvuga kuriya kuko yaciye intege abantu benshi basanzwe bafasha abaraperi  kuko bitewe n'amafaranga afite bituma abantu benshi bamufatiraho urugero.

Uyu muraperi avuga ko n'abaririmbyi bagira imyitwarire mibi ariko bahishirwa ariko umuraperi wakoze ikosa agasamirwa hejuru.

Coach Gael yavuze ko atakorana n'abaraperi ubwo yari abajijwe impamvu 1:55 am itabarizwamo umuraperi n'umwe. 

Coach avuga ko bitashoboka kubera imyitwarire itari myiza yabo, ibintu byarakaje Zeo Trap.


Zeo Trap avuga ko Coach Gael nta makuru afite ku njyana ya HipHop bityo adakwiriye kuvuga ko Abaraperi badashobotse

Coach Gael aherutse kuvuga ko atabasha gukorana n'abaraperi kubera imyitwarire yabo idahwitse bagira

Reba ikiganiro yagiranye na Inyarwanda

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139493/zeo-trap-yifatiye-ku-gahanga-coach-gael-udakozwa-abaraperi-video-139493.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)