Ibitaravuzwe ku itandukana rya Mr Kagame na H... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2020 nibwo umuhanzi Mabano Eric uzwi nka Mr Kagame n'ikipe ye bashinze Sosiyete ifasha abahanzi ikanareberera inyungu zabo ya Hi5 Mzee, izina uyu musore yari akunze kuvuga mu ndirimbo ze kuva 2016.

Usibye Mr Kagame, nta wundi muntu wagaragaye ngo avuge ko ariwe nyiri iyi kompanyi ndetse amakuru akavuga ko ari iy'uyu muhanzi ariko akaba ayifatanyije n'abandi bantu bamushoyemo imari.

Binyuze muri iyi sosiyete, bashinze studio itunganya imiziki bayita Hi5 studio. Iyi studio yatangiye ikoreramo Santana Sauce na X on the Beat.

Mr Kagame yahakoreye indirimbo zitandukanye zakunze zirimo 'Amadeni, Sembela, Mpa Power' n'izindi zakunzwe.

Gusa nyuma y'imyaka itatu hatangiye kuvugwa amakuru ko Mr Kagame yaba yavuye muri Hi5 Mzee byavugwaga ko ari muri ba nyirayo.

Uyu muhanzi yamaze igihe kinini ntaho ahurira n'itangazamakuru ngo abe yabibazwaho ndetse akajya acishamo agakorera indirimbo zimwe na zimwe ariko yarasezeye.

Kuri ubu Umunyamakuru wa InyaRwanda yafashe urugendo agera ku biro na studio bya Hi5 Muzee kugirango amenye byimbitse ibya Mr Kagame wavuye muri lebal yashinze.

Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yageragayo, yahasanze umugabo witwa Leo, umuyobozi  wa Hi5 Mzee. Uyu mugabo yavuze ko atari umushoramari ahubwo ari umuyobozi w'ibikorwa bya Hi5 Mzee.

Leo abajijwe ku byavuzwe ko Mr Kagame yaba yaratandukanye na Hi5 kandi ari mu binkingi byayishinze, yavuze ko uyu muhanzi yari yarasinye imikoranire nabo ariko amasezerano yarangiye bagatandukana.

Yagize ati ' Nawe yari umuhanzi wasinye muri label nk'uko abanda bahanzi basinya amasezerano yabo yarangira bakagenda, nawe twaratandukanye. Ubu ngubu dufite abandi bahanzi bashya twasinyishize, murabamenya vuba aha'.

Leo abajijwe ku kuba izina Hi5 Mzee ryarakoreshwaga na Mr Kagame bityo ko hari icyo baba bamugomba mu buryo bwa gihanzi, yavuze ko iri riza ryamaze kwandikwa mu kigo cy'Igihugu cy'iterambere RDB ariko bagiranye ubumvikane.

Yagize ati 'Mu gushingwa kwayo nawe yabigizemo uruhare, niwe muhanzi twari dufite kandi umuhanzi aba akeneye ahantu yisanzura akorera ibikorwa bye, rero mu kwita izina studio, nawe abigiramo uruhare tuyita Hi5. Ni uko byarangiye'.

Umunyamakuru wacu yahise abaza ikibazo cyibaza niba iyi sosiyete yanditswe kuri Mr Kagame ku buryo yaba yarishyuwe akayigurisha cyangwa se niba baratoraguye ingoma mu giteme ku buryo baba barasanze iryo zina ritabarujwe.

Leo yagize ati 'Habayeho kumvikana, iyo kompanyi ibayeho, irandikishwa muri RDB, rero yaduhaye ubwo burenganzira [Twarabyumvikanye]. Urumva nawe hari ibikorwa bye byakorewemo hano kandi n'ubu Mr Kagame iyo ashatse gukora indirimbo hano, araza rwose!'.

Uyu mugabo yakomoje ku mushinga wo gusimbuza Mr Kagame bageze kure cyane ko bari hafi gutangaza abahanzi bashya baherutse gusinyisha.

Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yandikaga iyi nukuri, yahamagaye Mr Kagame ubugira kabiri ku murongo wa telefone ariko ntiyabasha kwitaba. Icyakora uyu musore yahise aboneka [ahamagaye].

Uyu musore yumvikanaga nk'uri muri studio ku buryo kumvikana byamusabye gusohoka hanze gato.

Abajijwe ku byo gutandukana na label ye, yavuze ko byaba byiza abivizeho mu minsi iri imbere kuko atavuga nta bikorwa afite.

Yagize ati 'Ibyo bintu ndumva nabivugaho mu minsi iri imbere kuko nibwo nzaba nanashyize hanze imishinga maze iminsi nkoraho. Ntekereza ko aribyo byaba byiza'.


Leo, umuyobozi wa Hi5 yahozemo Mr Kagame


Leo avuga ko Mr Kagame yari yarasinye nk'abandi bahanzi basinya muri label, amasezerano yabo yarangira bakagenda

Muri Hi5 hakoreramo producer X on Beat


Mr Kagame yirinze kuvuga cyane ku itandukana rye na Hi5 icyakora aracyakoresha iri zina ku mbuga nkoranyambaga ze


Mr Kagame aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Sinzagaruka"

Reba ikiganiro InyaRwanda yagiranye n'umuyobozi wa Hi5

"> 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139499/ibitaravuzwe-ku-itandukana-rya-mr-kagame-na-hi5-video-139499.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)