Abakora muri Prime International Carriers Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside banagenera icumbi umwe mu bayirokotse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bikorwa byombi byabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026.

Abakora muri iki kigo babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho basuye igice kibitse amateka agaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa barabisobanurirwa.

Bafashe akanya ko kunamira abayiburiyemo ubuzima barenga ibihumbi 250 bashyinguwe muri uru rwibutso ndetse bashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro.

Nyuma yo gusura Urwibutso, abakora muri Prime International Carriers Ltd basuye inzu bageneye umuryango wa Iribagiza Chantal mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.

Uwo mubyeyi bageneye inzu kuri ubu yenda kuzura, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Mukuru wa Prime International Carriers Ltd Rwanda, Audrey Akimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi kandi babiha agaciro ariko ko babifatanya n'ibindi byo gukora ibikorwa bigamije kwiyubaka by'umwihariko ku barokotse kugira ngo badaheranwa n'amateka.

Ati 'Dutekereza no ku bantu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo buri mwaka tugerageza kugira uwo turemera kugira ngo tubashe kwifatanya na bo muri uru rugendo tubereka ko imbere ari heza.'

Akimana kandi yagaragaje ko gusura Urwibutso rwa Jenoside bitanga isomo ryo kwigira ku mateka kuko nk'urubyiruko n'abanyamahanga bakora muri icyo kigo by'umwihariko bakeneye kuyubakiraho ahazaza heza babanje kuyamenya neza.

Yongeyeho ati 'Ikintu cy'ingenzi dukwiye gukora ni uguharanira kujya mbere ariko ntitwibagirwe. By'umwihariko aya mateka ya Jenoside tugomba kuyamenya neza tukayatoza n'abakiri bato cyangwa abazavuka kugira ngo atazongera kubaho ukundi.'

Prime International Carriers Ltd ni ikigo gitanga serivisi zo gutwaza abantu imizigo iva mu Rwanda ijya mu mahanga ndetse n'iturukayo iza mu gihugu, kumenyekanisha ibicuruzwa biva mu Rwanda n'ibihaza no gufasha abacuruzi muri serivisi za gasutamo.

Uretse mu Rwanda, gikorera no mu bihugu bine bya Afurika ari byo u Burundi, Tanzania, Uganda na Kenya.

Abayobozi ba Prime International Carriers bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga ibihumbi 250
Abakora muri Prirme International Carriers barimo urubyiruko n'abanyamahanga batazi byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali basobanuye uko Jenoside yagenze n'isomo itanga
Umuyobozi Mukuru wa Prime International Carriers Ltd Rwanda, Audrey Akimana yavuze ko kwibuka babifatanya no gufasha abarokotse
Abakora muri PrimeInternational Carriers bashyize indabo ku mva bunamira abaruhukiyemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-muri-prime-international-carriers-ltd-basuye-urwibutso-rwa-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)