Beyonce, Rihanna na Lady Gaga bakorewe ibibum... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzu ndangamurage yitwa Madame Tussauds imenyereweho gukora ibibumbano by'abantu bafite izina rikomeye mu myidagaduro no muri politiki, niyo yakoze ikibumbano cy'umuhanzikazi w'icyamamare Beyonce. 

Iyi nzu yashinzwe n'umunyabugeni kabuhariwe Madame Marie Tossauds ukomoka mu Bufaransa, ayishinga mu 1835, kuri ubu imaze gufungura amashami 24 mu mijyi itandukanye.

Kuri ubu iyi nzu ndangamurage ishami riri mu mujyi wa Orlando muri leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yamuritse kumugaragaro ibibumbano 3 bya Beyonce, Rihanna hamwe na Lady Gaga mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Benshi banenze ikibumbano cya Beyonce ngo ntaho gihuriye n'uyu muhanzikazi

Ikibumbano cyakorewe Beyonce ntabwo cyavuzweho rumwe na benshi dore ko bavuga ko kidasa n'uyu muhanzikazi, mu gihe icyakorewe Rihanna basa neza ndetse bacyambitse imyambaro itukura imeze nkiyo yari yambaye mu gitaramo cya 'Super Bowl Half Time Show' yakoze muri Gashyantare ya 2022.

Ikibumbano cyakorewe Lady Gaga nacyo cyakiriwe neza n'aabakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko iki kibumbano gisa neza na Gaga gusa basaba ko icyakorewe Beyonce cyakosorwa. Si inshuro ya mbere aba bahanzikazi bakorewe ibi bibumbano dore ko Beyonce na Rihanna bamaze gukorerwa ibi bibumbano inshuro eshatu. 

Mu mafoto reba ibibumbano byakorewe Beyonce, Rihanna na Lady Gaga:

Ikibumbano cyakorewe umuhanzikazi Rihanna

Utitegereje neza ushobora kwibeshyako ari Rihanna wa nyawe

Ikibumbano cya Beyonce kitavuzweho rumwe


Ubwo basigaga ibirungo by'ubwiza ikibumbano cya Beyonce

Ikibumbano cyakorewe umuhanzikazi Lady Gaga

Iki kibumbano cya Lady Gaga nacyo kirasa neza nkawe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139510/beyonce-rihanna-na-lady-gaga-bakorewe-ibibumbano-byashyizwe-nzu-ndangamurage-amafoto-139510.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)