Minisitiri w'Intebe yagaragaje uko imikorere mibi yabyara amacakubiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, ubwo abakozi b'ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Minisiteri y'Ubutabera, Minisiteri y'Ibikorwaremezo na Komisiyo ishinzwe ivugururwa ry'amategeko bunamiraga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama.

Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye nk'impanuka, ahubwo ko yateguwe n'ubutegetsi bwariho binyuze mu mikorere mibi byafatiwe mu nzego z'ubuyobozi bukuru.

Yasabye abakozi b'izi nzego zihuriye mu nyubako imwe kujya bafata ibyemezo biganisha ku kunoza imibereho y'Abanyarwanda, abibutsa ko uburyo bakoramo akazi n'indangagaciro zibaranga ari byo bigena uko abaturage biyumva n'uko babona agaciro bahabwa na Leta.

Ati 'Uburyo dukoramo akazi n'indangagaciro zituranga, ni byo bigena uko Abanyarwanda biyumva, n'uko babona agaciro bahabwa na Leta yabo. Mu gihe tunaniwe gusohoza inshingano zacu twunze ubumwe kandi turangwa n'ubunyangamugayo, havuka icyuho kibyara amacakubiri aganisha kuri Jenoside, nk'uko amateka yacu mabi abitwereka.'

Minisitiri w'Intebe yibukije buri mukozi wa Leta ko afite umukoro ukomeye wo guharanira ko intego ya 'Ntibizongere' iba igikorwa gifatika binyuze mu gukorana akazi umutimanama kandi mu buryo buhesha buri Munyarwanda agaciro, 'twirinda ivangura iryo ari ryo ryose.'

Yashimiye ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zagaragaje ubutwari n'ubwitange buhebuje mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko urugando rwo kubohora u Rwanda rwabaye isoko y'icyizere, ubumwe, urukundo n'ubwitange bishobora gutsinda ingengabitekerezo y'urwango.

Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 32 ihagaritswe, abantu badakwiye kwirara ngo bibwire ko inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo zarangiye.

Ati 'Haracyari benshi bagerageza kugoreka amateka y'Igihugu cyacu no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Dusabwe twese rero guhozaho, abakuru n'abato, mu kurinda ukuri no guhangana n'amacakubiri, dukumira buri mugambi mubi ugamije kudusubiza mu mateka y'icuraburindi.'

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama rushyinguyemo abarenga 5000 biciwe muri kiliziya ya Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Abakozi b'ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Mininfra, Minijust na RLRC bifatanyije kwibuka abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama
Bunamiye abazize Jenoside bashyinguye muri uru rwibutso
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abakozi ba Leta gukora neza inshingano zabo, birinda ivangura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-yagaragaje-uko-imikorere-mibi-yabyara-amacakubiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)