Rayon Sports yitandukanyije na Luvumbu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yitandukanyije Heritier Nzinga Luvumbu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera uburyo yishimiyemo igitego yaraye atsinze Police FC bwatunguye benshi.

Hari mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 20 Rayon Sports yaraye itsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

Mu buryo bwo kwishimira iki gitego, Luvumbu yishimiye iki gitego mu buryo bwatunguye benshi ndetse bufitanye isano na politiki kandi bitemewe kuiyivanga na ruhago.

Uyu mukinnyi yakoze nk'ibyo Ikipe y'Igihugu ya DR Congo yakoze ku mukino wa ½ cy'Igikombe cy'Afurika bakinnye na Ivory Coast. Aba bakinnyi bifashe ku munwa n'ukuboko kumwe ni mu gihe ukundi urutoki ruba rutunze ku gahanga (bimeze nk'imbunda itunzweho), gusa aya mashusho bahise bayakuraho.

Ibi ni byo Luvumbu yaraye akoze yishimira igitego cye yari atsindiye Rayon Sports. Bikaba byatunguye abantu aho byafashwe nk'ubushotoranye ndetse bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba hari abamutumye.

Iyi 'Geste' ikaba yarazanywe na Leta ya Congo (yamamajwe cyane na Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya Congo) aho basobanuye ko Imiryango Mpuzamahanga ndetse n'Isi yose yacecetse, irebera ubwicanyi buri muri DR Congo, Leta y'iki gihugu yabigeretse ku Rwanda ariko rwo rukabyamaganira kure.

Nyuma y'umukino urangiye, Luvumbu yongeye kubisubiramo ndetse ashanwa n'abantu bamubuzaga kongera kubisubiramo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma y'uyu mukino umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye yaganiriye n'uyu mukinnyi amubwira ko ibyo yakoze atari ndetse atakagombye kuba yabikoze.

Byagaragate ko ibyo yakoze yari yabiteguye kubera ko nyuma y'uyu mukino, Luvumbu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amashusho ye arimo gukora iyo 'geste' maze iherekezwa n'amagambo agira ati 'dukuneye amahoro hagati y'ibihugu byombi.'

Rayon Sports ikaba imaze gusohora itangazo yitandukanya n'uyu mukinnyi uri mu mezi 6 ya nyuma y'amasezerano ye muri Rayon Sports.

Iti 'Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n'imyitwarire mibi yagaragajwe n'umukinnyi wa yo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium. Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b'amakipe yacu kurangwa na 'Discipline' ku bibuga no hanze ya byo.'

Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA yamaze gutumizaho uyu mukinnyi kugira ngo agire ibyo asobanura bijyanye n'imyitwarire yagaragaje kuri uyu mukino.

rayon Sports itandukanyije na Nzinga Luvumbu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yitandukanyije-na-luvumbu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)