Nyuma y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l'Est na Etincelles mu murongo utukura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'ikiciro cya mber mu Rwanda yakomezaga mu mpera z'iki cyumwru dushoje hakinwa umunsi wa 20, ni umunsi usize ikipe ya mbere ya APR FC ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 6 ku ikipe ya Rayon Sports ya Kabiri.

Ibi ikipe y'ingabo yabigezeho ubwo yatsindag ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y'i Burasirazuba igitego kimwe ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu bityo igeza amanota 45 mu mikino 20 imaze gukina ikaba isigaje umukino umwe w'ikirarane izakina na Etoile de l'Est.


Rayon Sports izwi nka Gikundiro ikomeje kugabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC kuko ubu iri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 39 yo ikaba yarasoje imikino yayo yose, iyi kipe irakurikirwa na Musanze FC, hagakurikiraho Mukura VS na Police FC.


Mu gice cy'Amakipe arwana no kutamanuka naho guhatana birakomeje aho amakipe ya Etincelles yo mu Bungerezuba na Etoile de l'Est arimo kurwana no kutajya mu kiciro cya kabiri umwaka utaha w'imikino wa 2024-2025.

Aya makipe aheruka kunganya ku mukino wabahuje ukabera i Rubavu, Etincelles na Etoiles banganyije igitego kimwe kuri kimwe bityo bituma ikipe yo mu karere ka Ngoma iguma ku mwanya wa nyuma n'amanota 13 igakurikira Etincelles ifite amanota 20.

Muri rusange uko imikino y'umunsi wa 20 yagenze:

Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC
Etincelles FC 1-1 Etoile de l'Est
Amagaju 2-1 AS Kigali
APR FC 1-0 Sunrise
Mukura VS 0-2 Musanze FC
Marine 1-1 Muhazi
Gasogi United 2-3 Bugesera FC
Rayon 2-1 Police

The post Nyuma y'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda, APR FC na Rayon Sports zikomeje gukuhatanira igikombe , Etoile de l'Est na Etincelles mu murongo utukura appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yumunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-apr-fc-na-rayon-sports-zikomeje-gukuhatanira-igikombe-etoile-de-lest-na-etincelles-mu-murongo-utukura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yumunsi-wa-20-wa-shampiyona-yu-rwanda-apr-fc-na-rayon-sports-zikomeje-gukuhatanira-igikombe-etoile-de-lest-na-etincelles-mu-murongo-utukura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)