Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar aho yagiye mu ruzinduko rw'akazi yakirwa na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Aba bakuru b'ibihugu bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w'Ibihugu bayoboye banakomoza ku bibazo by'akarere na mpuzamahanga.

Nyuma y'ibi bigabiro Perezida Kagame na Emir wa Qatar bagiye kureba umukino wa nyuma w'igikombe cya Asia wakinwe saa kumi n'ebyiri ukabera kuri Lusail Stadium, umujyi usanzwe unubatswemo ibiro by'umukuru w'Igihugu.

Muri sitade kandi, Perezida Kagame yari yicaranye na Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infatino.

Uyu mukino wa nyuma wahuzaga Qatar na Jordaniya warangiye ikipe y'igihugu ya Qatar yegukanye igikombe ku bitego 3-1 nyuma yuko rutahizamu wayo Akram Afif, atsinze ibi bitego wenyine byose bya penariti.


Perezida Kagame areba umukino wa nyuma w'igikombe cya Asia 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139565/perezida-kagame-ari-kumwe-na-emir-wa-qatar-barebye-umukino-wa-nyuma-wigikombe-cya-asia-139565.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)