Kugira ngo wumve uko Leta yari iriho yari ifi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yakoze ibiganiro ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru byiswe "Rubyiruko, Menya Amateka Yawe", byabereye muri IPRC North (Nyakinama) mu Karere ka Musanze.

Ni ibiganiro bihuza urubyiruko n'abakuze baganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ingufu bashyira mu kubaka Ubudaheranwa kugira ngo ayo mateka atabaherana, ariko kandi baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ibi biganiro byabimburiwe no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze. Bishwe ubwo bari bahungiye ahari ku Rukiko rw'ubujurire bikarangira bahiciwe urupfu rw'agashinyaguro.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yahise aganiriza urubyiniro rwari ruteraniye muri IPRC Musanze, yibanda ku nyigisho zimakaza Ubumwe bw'Abanyarwanda ari na ko akomoza ku miyoborere mibi yaranze u Rwanda kuva muri 1959 aho kwica Umututsi bitafatwaga nk'icyaha.

Yabanje kwibutsa urubyiniro ko Abanyarwanda bahoze bimakaza ubumwe, gukundana no gutabarana, bitandukanye n'ubwicanyi bwabaranze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: "Abanyarwanda bo hambere bimakazaga gukundana, gushyigikira, kuba indashyikirwa, kubana neza, kuba inyangamugayo, kuba umugabo, gukunda igihugu;

Kugira ishyaka, ubwitange, indangagaciro Nyarwanda na Kirazira, kwirinda ububwa, ubusambo, uburiganya, ubutindi n'ibindi. Ikindi Abanyarwanda bose bari bazi ko ari bene Kanyarwanda, Gihanga. Nta Mututsi, nta Muhutu cyangwa Umutwa wabagaho ahubwo ibyo byari ibyiciro by'imibereho n'ubukungu".

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko kugira ngo bacemo Abanyarwanda ibice, babanje kuvuga ko batandukaniye ku burebure (indeshyo), ibintu byatangijwe n'Abadage muri 1916.

Yavuze ko uko imyaka yashiraga indi ikaza ariko byatangiye kuba bibi, Abatutsi batangira kwicwa guhera mu 1959, 1973 kugera muri 1994 aho Jenoside yakorewe Abatutsi yashyiriwe mu bikorwa.

Yavuze ko kugira ngo ubwicanyi bukomeze kandi bugerweho, hakuweho icyaha cyo kwica Umututsi kugira ngo abaturage biyumvemo uwo mugambi mubisha. Yagize ati: "Kugira ngo wumve uko Leta yari iriho, yari ifite urwango, kwica Umututsi ntibyari icyaha. Ibintu byatumye abaturage babikora ku bwinshi".

Minisitiri Bizimana yibukije urubyiniro ko FPR Inkotanyi itaje kubohoza igihugu ku bwo gukunda kuyobora, ahubwo byari ukubohora abaturage bari barimo kwicwa no kugira ngo bagaruke mu gihugu cyabibarutse.

Yagize ati "Ntabwo FPR Inkotanyi yaje kubohora u Rwanda kuko yashakaga ubuyobozi, oya. Yashakaga kuvana ishyanga abari barahejejwe hanze y'u Rwanda ndetse kandi yashakaga guhagarika ubwicanyi bwari burimo gukorerwa abanyarwanda".

Minisitiri Bizimana yavuze ko Abanyarwanda bahunze bari barabwiwe ko igihugu ari gito bityo ko ntaho abandi babona bajya. Nyamara icyo gihe abatuye u Rwanda bari miliyoni zirindwi (7)".

Yasoje asaba urubyiniro gushyira hamwe bakarwanya abashaka guhungabanya umutekano n'ubumwe bw'abanyarwanda. Yasabye urubyiniro gusigasira ibyagezweho binyuze mu guhangana n'abarutera banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Yibibukije ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari urubyiniro, bityo ko urubyiniro ariyo ntwaro yo gukoresha yaba mu byiza no mu bibi. Yashishikarije urubyiruko kwiyunga no kubabarira cyane ko nawe ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yakorewe ivangura aho yavanwe mu ishuri azira kuba yarabarizwaga mu bwoko bw'Abatutsi.

Minisitiri Bizimana yabanje gutera igiti cy'umurinzi


Minisitiri Bizimana yahwituye urubyiruko anenga Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi


Min Bizimana avuga ko yahuye n'ivangura ubwo yari umunyeshuri

Abayobozi batandukanye mu nzego z'ubuyobozi mu ntara y'Amajyaruguru bitabiriye iki gikorwa






Urubyiruko rwahawe inyigisho runatanga ibitekerezo


Umurinzi w'igihango Thadee yakomoje ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139564/kugira-ngo-wumve-uko-leta-yari-iriho-yari-ifite-urwango-kwica-umututsi-ntibyari-icyaha-min-139564.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)