Nshuti Dominique Savio yavuze ku bukwe bwe n'umukunzi we bamaranye imyaka irenga 7 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe ya Police FC, Nshuti Dominique Savio yemeje ko bigenze neza uyu mwaka agomba gukora ubukwe n'umukunzi we Umutesi Tracy Tricia bamaze igihe bakundana.

Nshuti Dominique Savio na Umutesi Tracy Tricia bakaba bamaze imyaka irenga 7 bakundukana, bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo ku mbuga nkoranyambaga babwirana amagambo meza y'urukundo.

Mu kiganiro kihariye Savio yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko urukundo rwe na Tricia ubu rugeze aharyoshye ndetse ko Imana ibihaye umugisha uyu mwaka bakora ubukwe, akajya kwa Tracy kumusaba akanamukwa ubundi bakajya imbere y'Imana na yo ikabiha umugisha.

Ati 'Imana nibishaka n'uyu mwaka birashoboka, inzoga zanywebwa mbirimo cyane. Ni we (Tracy) tukiri kumwe nta wundi.'

Muri 2017 ni bwo aba bombi urukundo rwa bo rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo Nshuti Savio yakiniraga Rayon Sports.

Nk'abantu bakundana hari ibyo bataje guhuza bituma batandukana aho muri 2019 Tracy yaje kubwira itangazamakuru ko afite undi mukunzi.

Aba bombi bari bazi icyo bapfuye ndetse banamaranye igihe, baje kwiyunga bongera gusubira mu rukundo ubu rukaba rugeze aharyoshye.

Nshuti Dominique Savio yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yakiniye kuva 2015 ubwo yari avuye mu Isonga, yayikiniye kugeza 2017 ubwo yajyaga muri AS Kigali yakiniye umwaka umwe agahita ajya muri APR FC na yo ayikinira umwaka umwe ari na bwo muri 2019 yahitaga ajya muri Police FC akinira kugeza uyu munsi.

Savio yavuze ko uyu mwaka ari bwo ateganya gukora ubukwe na Tracy



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nshuti-dominique-savio-yavuze-ku-bukwe-bwe-n-umukunzi-we-bamaranye-imyaka-irenga-7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)