Nimero ya mbere ku Isi muri Marathon yapfanye n'umunyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Kenya, Kelvin Kiptum wari ufite agahigo ko gusiganwa Marathon mu gihe gito ku Isi, yitabye Imana ariko kumwe n'umunyarwanda wamutozaga, Hakizimana Gervais baguye mu mpanuka yabereye muri Kenya.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Elgeyo-Marakwet ko muri Kenya ejo hashize mu ijoro rishyira tariki ya 12 Gashyantare 2024.

Nyuma yo gukora impanuka bagahita bitaba Imana, imibiri ya bo yahise ijyanwa Moi Teaching and Referral Hospital.

Kelvin wari ufite imyaka 24 akaba muri 2023 ari bwo yanditse amateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu bilometero 42 (Marathon) aho yaciye agahigo ko gukoresha amasaha 2 n'amasegonda 35.

Hakizimana Gervais wari umutoza we akaba yarahuye bwa mbere na Kiptum muri 2006 ubwo yari agiye kwitegurirayo amarushanwa yagombaga kuhabera ariko birangira atabaye ari bwo yahitaga ajya mu Bufaransa.

Yakomeje gukurikirana bya hafi Kiptum yari yarabonyemo impano, akazajya amufasha uko ashoboye kugeza muri 2018 ubwo yatangiraga kuba umutoza we mu buryo buhoraho.

Bivugwa ko imodoka Kiptum na Gervais w'imyaka 36 ufite agahigo ku gusiganwa metero 3000 mu gihe gito mu Rwanda harimo n'undi mugore witwa Sharon Kogsey ariko we akaba yarokotse iyi mpanuka.

Kelvin Kiptum (Ibumoso) na Hakizimana Gervais (iburyo) bitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nimero-ya-mbere-ku-isi-muri-marathon-yapfanye-n-umunyarwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)