APR HC yahigitse Police yegukana igikombe cy'Intwari (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR Handball Club ni yo yegukanye irushanwa ry'Intwari 2024 itsinze Police HC ibitego 26-24.

Ni irushanwa ryakinwe mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, ryabaye mu byiciro byombi, abahungu n'abakobwa.

Mu cyiciro cy'abakobwa, Kiziguro SS yisubije igikombe cy'Intwari nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere, ikurikirwa ma Falcons ni mu gihe ESC Nyamagabe yabaye iya 3.

Mu bagabo umukino wa nyuma wahuje APR HC na Police HC nk'uko byari byitezwe bigendanye n'andi makipe bari bahanganye.

Muri 1/2, Police HC yasezereye ADEGI iyitsinze ibitego 43-17 ni mu gihe APR HC yasezereye ES Kigoma iyitsinze ibitego 33-13.

ES Kigoma ni yo yaje kwegukana umwanya wa 3 itsinze ndetse inarusha ADEGI ku bitego 30-17.

Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma wari utegerejwe na benshi wahuje APR HC y'umutoza Bagirishya Anaclet ndetse na Police HC y'umutoza Antoine.

Ni umukino wari ukomeye kuko abakinnyi hafi ya bose bakinira aya makipe ni bo bari mu ikipe y'igihugu iheruka gukina igikombe cy'Afurika cyabereye mu Misiiri.

Ni umukino utari woroshye ariko byaje kurangira APR HC yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda Police HC ibitego 26-24.

APR HC yegukanye igikombe cy'Ibtwari
ES Kigoma yabaye iya 3
Kiziguro SS yegukanye igikombe mu bakobwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-hc-yahigitse-police-yegukana-igikombe-cy-intwari-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)